Ibintu 3 umugore yakora akongerera umugabo ubushake bwo gutera akabariro

Mu busanzwe haba mu mico itandukanye , abantu bamaze kwishyiramo ko umugabo ariwe ufata iya mbere mu kuyobora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ariko biba byiza niyo umugore abigizemo uruhare mu rwego rwo kongerera ubushake uwo bagiye kwishimana.

Ni muri ubwo buryo tugiye kurebera hamwe uburyo umugore ashobora gutuma umugabo ahita agira ubushake bikarushaho kubaryohera.

Kwirinda guhita ukora ku gitsina cy’umugabo
Ni ibintu bimenyerewe ko umugore iyo akoze ku gitsina cy’umugabo ako kanya gihita gihaguruka,ariko ubwo bushake ntabwo buba bukaze.Bitewe n’iyo mpamvu rero bituma n’igikorwa kidakara bikaba byanatuma anarangiza vuba.Inama abahanga batanga rero n’uko umugore yakora ibindi birimo kumukorakora ahandi hose kuburyo ashiduka igitsina cyahagaze kandi nta wagikozeho.

Kumenya nyirizina icyatuma igitsina cy’umugabo gihaguruka
Abagabo benshi baba bafite ibice runaka umugore abakoraho bakagira ubushake ariko bitari ugukora ku gitsina.Iyo rero wahamenye bituma aba yiteguye akisanga mu umubiri wose wuzuye ubushagarira.Uku gufata iya mbere byo kumureshya biramusaza akaza kuryoherwa ndetse akakuguma mu mutwe .

Kumutungura
Nkuko twabikomojeho, umugore ubusanzwe ntabwo bikunda kubaho ko ariwe uyobora igikorwa, ni byiza rero ko umunsi yateguyeho ko ariwe utangira gusa nkukurura umugabo uhereye mu masha yak are.Urugero ni nko gutangira kumwoherereza utu sms, ku mubwira utugambo twiza muri nko kumeza, ku mwibutsa ibihe byiza mwagiranye n’ibindi.

Impamvu twavuze gutungurana, ni uko umugore ibi byose atabikora buri munsi kuko Sosiyete zimwe na zimwe zamaze kwakira ko umugabo ariwe ubiyobora agafata iya mbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *