Kugira amenyo y’urwererane nk’urubura, biri mu byifuzwa na benshi, ahanini bitewe n’uko bigaragaza inseko nziza, ubwiza ndetse no kugaragara neza kurushaho mu bandi.
Uretse ibi kandi isuku yo mu kanwa ni ingenzi cyane, kuko igira uruhare mu buzima bw’umubiri wose muri rusange.
Amenyo asa nabi, ariho ibisa n’umuhondo cyangwa umukara, kunuka mu kanwa, kuva amaraso mu ishinya n’ibindi bibazo by’amenyo, usibye guhungabanya ubuzima muri rusange, binagabanya kwigirira icyizere.
Ni yo mpamvu isuku yo mu kanwa ari ingenzi cyane.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyagufasha kurushaho kugira amenyo acyeye, yera de!
Koza mu kanwa neza
Niba wasomye neza, wabonye ko twavuze koza mu kanwa, atari koza amenyo.
Impamvu ni uko amenyo atari cyo kintu cyonyine kiba mu kanwa. Hari uririmi, ishinya, ndetse no mu nkanka. Aha hose hakeneye gukorerwa isuku.
Mu gihe uri koza amenyo n’uburoso bwiza (ni ukuvuga ubudakomeye cyane), uhengeka uburoso gato, ku buryo ukoza no kw’ishinya, ukamanuka werekeza ku menyo, kandi ntushyiremo imbaraga kuko ishinya wayangiza. Iyo urangije inyuma ujyamo n’imbere ku menyo.
Ni ngombwa kandi kwikibuka no koza ururimi ukoresheje inyuma h’uburoso bwawe hagenewe koza ururimi. Ibi bizagufasha kwikiza bagiteri mbi zitera impumuro mbi mu kanwa.
Ikindi cy’ingenzi ugomba kwibuka ni uko mu koza amenyo, ishinya n’ururimi utagomba gushyiramo imbaraga nyinshi, kuko ibi byatera kwangirika kw’ibi bice byorohereye.
Koza amenyo byibuze 2 ku munsi
Incuro woza amenyo ni ingenzi cyane mu kugufasha kugira amenyo acyeye. Ni ngombwa kubishyira mu migenzo yawe, koza amenyo byibuze nyuma y’iminota 30 umaze kurya.
Koza amenyo nyuma yo kurya bigufasha kuvanamo udusigazwa tw’ibiryo, bikarinda ko wagira ibintu bikomeye bifata ku menyo (plaque) ndetse bikarinda no kwiyongera kwa bagiteri.
Abantu benshi bibuka koza amenyo ari uko babyutse. Gusa, kubera kumara amasaha menshi mu kanwa habumbye mu gihe usinziriye, hari mikorobe nyinshi zishobora gukurira aha, niyo mpamvu ari ingenzi cyane koza amenyo nijoro mbere yo kuryama.
Niba bitagushobokera koza amenyo buri uko umaze kurya, gerageza byibuze uyoze 2; nijoro mbere yo kuryama na mu gitondo ubyutse.
Kurya neza
Kurya neza nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga, ni ishingiro ry’ubuzima buzira umuze. Guhitamo amafunguro agirira akamaro amenyo, byagufasha guhorana acyeye.
Ugomba kwirinda ibiryo bifata ku menyo cyane (nka caramel, tofe, bombo zo ku duti, n’ibindi) ibirimo amasukari menshi. Ukirinda kunywa cyane ibinyobwa birimo acide nyinshi n’imbuto zirimo acide (aha ni fanta citron cg se indimu). Ibibonekamo acide nyinshi bikuraho agahu karinda amenyo (enamel), bityo akangirika byoroshye.
Mu byo urya, ugomba gufata urugero ruhagije rwa vitamin n’imyunyungugu. Mu gihe bidahagije, bitera amenyo kumera nabi, cg se kuva amaraso mu kanwa.
Kwirinda ibyangiza amenyo
Itabi ni kimwe mu byo ugomba kwirinda kugira ngo ugire amenyo acyeye, ndetse n’ibyo kunywa nka Fanta n’inzoga.
Impamvu ni uko bibonekamo fosifore nyinshi, n’ubwo fosifore (phosphorus) ari umunyungugu w’ingenzi, gusa iyo ibaye nyinshi igabanya urugero rwa kalisiyumu, bigatera amenyo kumungwa no kurwara ishinya.
Niba ukunda kunywa fanta cyane, ni byiza kuyinywesha umuheha, kugira ngo wirinde ko ihura n’amenyo ku bwinshi.
Kureba muganga w’amenyo byibuze rimwe mu mezi 6
N’ubwo tutabitekerezaho kenshi, ariko buriya ni byiza kureba muganga w’amenyo nibura 2 mu mwaka.
Impamvu ni uko mu kanwa haba bagiteri amamiliyoni n’amamiliyoni, buri munsi ziba zigamije kwangiza amenyo, niyo mpamvu ari ingenzi kugana abaganga b’amenyo kugira ngo barebe neza uko amenyo yawe ahagaze, kandi bagufashe gukora neza isuku yo mu kanwa.


