Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, ubuzima bwarahagaze mu bintu bitandukanye ndetse biragenda bigera no mu madini n’amatorero . Bityo umuntu akaba yavuga ko hazaba impinduka mu mikorere y’amatorero n’amadini cyane ko abantu benshi babonye umwanya wo kwisuzuma no kumenya igikwiriye. Ubu mu madini hari ibintu byinshi byahagaze bitewe n’uko bimwe byagiraga ingengabihe zishingiye ku babikoraga cyangwa uko biba byaragenwe .
Ibi umuntu yabivuga ko ubundi wasangaga amatorero n’amadini bidasiba mu nsengero ku buryo n’uwasibye yabaga yumva yakoze icyaha. Kugeza ubu abantu bamaze amezi agera kuri atatu badakandagira mu nsengero, kwegerana ni ikibazo, bisaba ko hazabaho gutegereza igihe icyorezo kizaba kigabanyije ubukana. Ikindi ni uko hari imirimo yari ihame ko ikorerwa mu nsengero cyangwa ikagira abayigenewe kuri ubu ikaba yarahagaze kandi yagakwiye gukomeza. Hari byinshi abantu bakwiye kwibaza cyangwa bagatekereza kandi bikajyana n’ibihe abantu barimo cyangwa bagenda berekezamo (kujyana n’igihe).
Ibintu birindwi bishobora kuzahinduka
1.Kwita abantu abanyagice: Iyi mvugo yagiye ikoreshwa hirya no hino mu nsengero mu bantu biga inyigisho z’umubatizo ariko dukurikije ibyanditswe mu Baroma 10:10 ni ijambo ridakwiriye kuko Bibiliya ivuga ko iyo umuntu amaze kwakira Yesu, aba abaye icyaremwe gishya, rero ntibikwiye kwita umuntu igice kuko ari imvugo irimo no gupfobya ikiremwamuntu kuko nta muntu w’igice ubaho.
2. Ubukwe bwo mu rusengero: Usomye Bibiliya ntaho usanga hari ubukwe bwabereye mu rusengero. Iyi imigenzo y’amadini yazanye ko udasezeraniye mu rusengero aba akoze icyaha , ariko sinzi aho babishingira kuko ntibiri muri Bibiliya , icyo Bibiliya yemera ni ugusaba umukobwa umuryango, iyi migenzo nkaba nyifata nk’iterabwoba, kuko abantu benshi bumva ko badasezeraniye mu rusengero baba bakoze icyaha kandi sibyo rwose. Ikindi ni uko bituma imiryango myinshi ikoresha imitungo myinshi muri ubwo bukwe kandi yagafashije imiryango mishya iba igiye kubakwa.
Iyo urebye ubukwe Yesu yatashye muri Yohana 2:1 bw’i Kana ntibwari mu rusengero, wareba uko Isaac yasezeranye na Rebecca ntibagiye mu rusengero. Sinanze ko abantu basezerana mu rusengero ariko ntibabigire ko utabikoze, aba akoze icyaha kuko ntaho Bibiliya ibigaragaza.
3. Gutanga igaburo ryera ko hari ababigenewe : Uzasanga hirya no hino iyo uvuze gutanga igaburo ryera, uzumva ko ari Pasteri uritanga , ndetse abaye atanahari bikaba byahagarikwa kuko yabuze. Ariko si ko Bibiliya ibivuga kuko muri Luka: 22:19 Yesu yavuze ngo “Mujye mubikora munyibuka” ntiyavuze abazajya babiyobora , ahubwo yavuze ko bizajya bikorwa bamwibuka, Rero nta Pasiteri cyangwa undi muntu ukwiye gutuma bibaho kuko ahari none ko turi mu bihe bya Corona, abantu bari gusengera iwabo. Tureke kwegera ameza y’umwami kuko nta Pasiteri? Oya sibyo, ntaho bihuriye n’ibyanditswe.
4. Kwaturirana ibyaha mu nsengero: Uzasanga bamwe mbere yo gusenga babanza kwaturirana ibyaha hirya no hino mu nsengero, ugasanga umuntu abwira mugenzi we ibyaha yakoze ngo basabirane imbabazi cyangwa umukiristo akabyaturira pasiteri ngo abone kubabarirwa. Ntaho bihuriye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana kuko nta muntu ufite ububasha bwo kumva ibyaha byawe bikaguhesha kubabarirwa, ikindi Bibiliya ivuga ko Yesu ari we wenyine ubasha kwezaho umuntu ibyaha.
Abaturirana bakunda kugendera mu ijambo riri muri Yakobo :5:16 rivuga ngo “Mwaturirane ibyaha mukizwe” ariko uko gukizwa Bibiliya ivuga, iyo usomye Bibiliya yo mu Cyongereza cyangwa izindi ndimi ntabwo ari ukubabarirwa ahubwo nugukira, niba wakoshereje mugenzi wawe mugasabana imbabazi, mukaturirana ibyaha mwakoreranye kugira ngo hataba amakimbirane.
Ibi nkabibona nka bimwe bizana imyiryane mu miryango kuko waturira umuntu ko waciye inyuma umugore wawe akajya kubimubwira, ugasanga ingo zirasentutse hejuru yabyo kandi bitari no muri Bibiliya.
5. Amatora mu murimo w’Imana: Iyo ukurikiranye umurimo w’Imana uko wagiye wubakika kuva na kera na kare, urebye uko Mose yasigiye Yosuwa umurimo muri Yosuwa 1:1, ntaho uzabona ko habaye amatora ku buyobozi runaka mu murimo w’Imana. Ibi mbivuze nshingiye ku madini amwe n’amwe usanga biyamamaza kugira ngo bayobore umurimo w’Imana. Aha ni ho uzasanga akenshi imidugararo itewe n’uko buri wese ashaka kuyobora kuko haba harimo inyungu runaka kuri we, bigatwikirirwa kwitwa umurimo w’Imana kandi ari inyungu bwite z’abashaka kuyobora. Ibi uzabibonera ku kuba iyo amaze gutorwa, ajya kwishimana n’inshuti ko yatsinze mu murimo w’Imana, ntihari hakwiye uwatsinze n’uwatsinzwe rwose.
6. Kubatiza ko bifite abo bigenewe: Umubatizo iyo urebye ibyanditswe ubona ko watangijwe na Yohana Umubatiza ndetse biza gukomeza ubwo Yesu yazaga na we akabatizwa na Yohana. Umuhango wakomeje kubaho ariko ikibabaje ni uko nyuma wagize abantu runaka bawushinzwe gusa kandi atari ko Bibiliya ibivuga. Kubatiza ntibifite abo bigenewe gusa. Ibyo ubisanga aho Filipo yari amaze kwigisha inkone mu igare, ikamubwira iti: “Ko namaze kwizera amazi, akaba ahari ikimbuza kubatizwa ni iki?”
Tubisanga mu Ibykozwe:8:36 kuko yahise abatizwa akizera ariko uzasanga abantu bizera Kristo, ukababatiza nyuma y’amezi atandatu ntaho bihuriye n’ibyanditswe. Ibi nkaba mbona bikwiye guhinduka kuko bibangamiye ukuri kw’ijambo.
7. Gusezeranya ko hari abo bigenewe: Uzasanga hari umuco wafashe imizi ko abashumba cyangwa abandi bayobozi b’amadini ari bo bagenewe gusezeranya ku buryo hagize ubura ku munsi w’ubukwe bwahita buhagarara. Ariko si ko byakagombye kugenda kuko igikuru si ubusazeranyije, igikuru ni isezerano rya babiri bemeranyije kuzabana nk’uko babyiyemeje . Nsanga bitakagombye kugira uwo byemerewe kurusha abandi ahubwo icy’ingenzi ni uko bikorwa hakurikijwe imyizerere runaka ariko bidafite abo bigenewe kurusha abandi.
Ibi ni ibitekerezo by’umuvugabutumwa Kalisa Fred , Nawe wamumwunganira cyangwa ntiwemeranye nawe. Watanga inyunganizi kuri E-mail : meckypro@gmail.com


