Gpo_6bbXcAAty97

Ibintu bitangiye kunyeganyega, imirimo myinshi irakorerwa inyuma y’amarido – USA

Ubuyobozi bwa Trump buravuga ko bwiyemeje umurongo mushya w’ububanyi n’amahanga muri Afurika: wo gukora ubucuruzi, gukoresha ubushobozi bwo gupiganwa bw’amasosiyete yo muri Amerika, no gushimangira umwanya wabo mu bukungu kuri uyu mugabane u Bushinwa bugenda burushaho gushingamo imizi. Uku guhindura icyerekezo bizatanga umwanya w’ingenzi mu bikorwa by’ubucuruzi. Ndetse ngo bizahindura ibigenderwaho mu gusuzuma abadipolomate b’Abanyamerika ku mugabane.

Kuri Christopher Landau, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igishyizwe imbere kiragaragara: “Ishoramari mu bucuruzi ubu ni ryo shingiro ry’ibikorwa byo hanze.” Kuri we, dipolomasi igomba gutanga ibisubizo bifatika ku bigo n’abakozi b’Abanyamerika.

Bivugwa ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yohereje abakozi barenga 1.000 mu bucuruzi muri ambasade za Amerika ku Isi, bashinzwe gufasha abakora mu by’ubukungu mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abishimangira agira ati: “Turi ubuyobozi bwiteguye gukora business.”

“Ubucuruzi, ntabwo ari imfashanyo”

Troy Fitrell, Umuyobozi Mukuru muri Biro bishinzwe Afurika, yongeye kubishimangira muri iki cyumweru ubwo yari mu butumwa muri Afurika y’iburengerazuba. Yashimangiye ko uyu mugabane ufite amahirwe menshi adakoreshwa ku Isi: abaturage bazaba ari miliyari 2,5 mu 2050, bafite ubushobozi bwo guhaha bushobora kurenga tiliyari 16 z’amadolari ($16 trillion). Nubwo bimeze gutyo, kuri ubu Amerika yohereza muri Afurika ibicuruzwa bingana gusa na 1% by’ibyo yohereza hanze byose.

Igihe rero ngo kirageze cyo guhindura ibintu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga. Troy Fitrell agira ati: “Ntitukibona Afurika nk’umugabane ugomba gufashwa, ahubwo nk’umufatanyabikorwa wuzuye.” Intero ni: “Ubucuruzi, si imfashanyo” yahindutse ihame rituyobora. Intego: kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, gushishikaza ishoramari ry’Abanyamerika no kubaka iterambere risangiwe.”

Muri urwo rwego, abambasaderi ubu bazajya bahitwamo hagendewe ku bushobozi bwabo bwo gufasha ibigo by’Abanyamerika no kurangiza amasezerano. Ibisubizo bya mbere birahari: amasezerano 33 ngo yashyizweho umukono mu minsi 100, yose hamwe afite agaciro ka miliyari 6 z’amadolari.

Inama hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika ubu isigaye yitwa ‘The U.S.-Africa Business Summit’ iteganijwe mu kwezi gutaha. Igomba kwemeza uyu murongo kandi igafungura igika gishya cy’ubufatanye mu bukungu n’abayobozi b’Umugabane wa Afurika.

Washington ishishikajwe n’amabuye y’agaciro ava mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Hamwe mu hantu rero uyu murongo mushya wa Amerika uhanze amaso ni muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Rwanda. Mu gihe inama ziyongera zigamije kugera ku masezerano y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC, Amerika yo imaze gusunika inka zayo imbere mu rwego rw’ubukungu, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Amerika ntabwo ihisha ibyo ishyize imbere: yatangaje amahame hagati ya DRC n’u Rwanda, yashyizweho umukono ibigizemo uruhare, igamije kandi kurengera inyungu zayo zifatika, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nyuma y’iminsi itarenga 20 nyuma y’aya masezerano, Kim Harrington, Umunyamabanga Wungirije w’agateganyo muri Biro bishinzwe ingufu muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriye ku itariki ya 13 Gicurasi, isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’isosiyete icukura amabuye y’agaciro Trinity Metals, imwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bucukuzi bwa tungsten, tantalum na tin (3Ts) ndetse n’abafatanyabikorwa b’Abanyamerika.

Intego ni ugushyiraho urwego rutanga amasoko hagati y’u Rwanda na Amerika. Troy Fitrell abajijwe na RFI, Umuyobozi wungirije w’Ibiro bishinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yemeje ko ibintu biri kugenda ku muvuduko abantu badakeka. Ati: “Niba utegereje amasezerano yuzuye, bizatwara imyaka 30.” Yongeyeho ati: “Ntabwo tugomba gutegereza amezi atandatu cyangwa umwaka, tugomba kwihuta.” Kuri we, “ibintu bitangiye kunyeganyega” kandi “imirimo myinshi irakorerwa inyuma y’amarido.” Ariko akomeza yibutsa ko: “Nta kintu gihenze kuruta intambara”.

Yahamagariye rero DRC n’u Rwanda guha amahirwe ubukungu n’ubucuruzi mu karere vuba bishoboka.

Troy Fitrell yerekana kandi ko Amerika itigeze yizana mu bibazo by’u Rwanda na DRC agira ati: “Impande zombi, DRC n’u Rwanda, zasabye uruhare rwa Amerika.”

Ikigaragara kuri ubu nk’uko iyi nkuru isoza ivuga,  u Rwanda rumaze kugira inganda zitunganya amabuye nka Tin, tantalum ndetse na zahabu bituma rukomeza kugira ijambo mu mishyikirano. Muri DRC ariko, iri terambere ry’u Rwanda riteje impungenge. Muri Guverinoma ya Congo, bivugwa ko amajwi amwe asaba ko impuguke zibimenyereye zagira uruhare mu biganiro bijyanye n’ubucuruzi guhera kuri iki cyiciro, hagamijwe gukumira ko inyungu z’igihugu zazashyirwa ku ruhande mu gushyira mu bikorwa amasezerano azaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *