Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi byegereye leta biravuga ko hongeye kuzamuka umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’igitero giherutse kugabwa mu Murenge wa Vugizo, Zone Gatumba, Komini Mutmbuzi mu Ntara ya Bujumbura, kigambwe n’umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Ikinyamakuru burundi-agnews.org cyanditse kiti « Ubushyamirane bushya hagati y’u Burundi n’u Rwanda: Ikibazo ku mutekano na diplomasi gikomeye. U Burundi bwahuye n’ikibazo gishya n’u Rwanda nyuma y’igitero cy’iterabwoba, cyongera amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari ».
Iki gitero cyaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo unyuze ku gasozi ka Vugizo, muri Komini Mutimbuzi cyahitanye abantu 20 abandi 9 barakomereka barimo abana n’abagore nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi mu itangazo yasohoye nubwo yo itigeze ivugamo u Rwanda.
Umutwe wa RED-Tabara ubinyujje kuri X wo wavuze ko wivuganye abasirikare 9 n’umupolisi umwe ndetse ufata intwaro zirimo FM Kalachnikov na AK-47 ebyiri n’amasasu.
Inzego z’ubutasi z’u Burundi, bivugwa ko zari zamenyeshejwe iby’icyo gitero cyashoboraga kuba, ntizashoboye kugikumira. Ubu amaso yose rero yahanzwe u Rwanda iki kinyamakuru kivuga ko rukekwaho guumbikira abarwanya Leta y’u Burundi kva mu 2015, baimo abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi icyo gihe.
Ngo nk’uko byari bimeze hagati ya 2015 na 2020, umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda bisa nkaho ushobora gusubira mui ibyo bihe.
Mu gisirikare cy’u Burundi, ngo imyumvire ihuriweho ni uko ari « ngombwa gukemura bidasubrwaho iki kibazo cy’umutekano ».
N’ibirego nk’ibi, ikinyamakuru Great Lakes Eye cyanditse ko Guverinoma y’u Buundi ishaka guhisha uko yananiwe kurina abaturage ba yo igashinja u Rwanda gutegura iki gitero. Ngo mu ggukora ibyo, Perezia Ndayishimiye aratera ikirenge mu cya mugenzi we, Felix Tshisekedi wa DRC.
Uyu na we ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wasubukuye intambara mu 2021 nyuma y’imyaka hafi 10 usinziriye. Nubwo hitabajwe imitwe myinshi y’inyeshyamba (Wazalendo), abacanshuro b’abazungu, umutwe wa FDLR n’ibikoresho bihambaye, Igisiriikare cya FARDC cyananiwe gutsinda inyeshyamba za M23.
Mu guhisha intege nke z’igisirikare cye, Tshisekedi na we ashinja u Rwanda gufasha M23 ndetse akageraho yemeza ko rwohereje ingabo gufasha inyeshyamba z’uyu mutwe n’ubwo u Rwanda rutahwemye kubihakana.
Abatangabuhamya bavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) bavuze ko inyeshyamba zateye zari zambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi kandi abaturage basizwe bonyine igihe abasirikare n’abapolisi birukaga bagahunga.
Umwe muri aba baturage witwa Priscille Kanyange yavuze ko baje kubona ko ari abantu bateye igihe bagabaga igitero kuri station ya polisi irinda umupaka aho bivugwa ko abantu benshi bafashwe n’amasasu bagerageza guhunga.
Kuba rero ngo abateye bari bambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi, nabyo byateye kwibaza byinshi.


