Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 yasobanuye ukuntu ibiro 2.6 by’umutsima byatunga umuntu umwe mu minsi 10 muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yasabye ababishinzwe guteka ikiro kimwe cya kawunga kivuye ku mfashanyo bari guha abaturage bakeneye ibyo kurya muri ibi bihe, agamije kumenya ikiva muri ubwo bushakashatsi.
Umwanzuro yabonyemo yise “uwa siyansi” ni uko umuntu umwe yajya arya garama 250 z’umutsima kawunga ku munsi muri ibi bihe. Ati: “Ibi bivuze ko ibiro 2.6 by’iposho mu minsi igera ku 10 bishoboka.”
Amafoto ashyigikira igitekerezo cya Perezida Museveni







