Ibirori byo mungo no kurenga ku mabwiriza ni bimwe mu bikomeje kongera ikwirakwira rya Covid-19 mu Rwanda

Mu busesenguzi bumaze iminsi bukorwa na Polisi y’u Rwanda bugaragaza ko ibirori byo mungo, no kurenga ku mabwiriza nkana aribyo bikomeje gutiza umurindi ubwiyongere bw’icyorezo cya korona virusi mu Rwanda.

Polisi ivuga ko ubusesenguzi yakoze bwagaragaje ko mu mibyizi hari abatubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ariko iyo bigeze muri minsi isoza icyumweru biba akarusho. Yagaragaje ko abantu bakomeje gufatwa bakoze ibirori mu ngo mu mpera z’icyumweru nk’amasabukuru y’amavuko n’ibindi kandi byitabiriwe n’abantu baturutse hiryo no hino.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko nubwo havuzwe kenshi ko ibikorwa rusange n’imyidagaduro ku bantu benshi bishobora gukwirakwiza icyorezo, hari bantu bagifatwa bakoze iminsi mikuru, abandi nabo barafashe amazu babamo bakayahindura utubari.

Yagize ati a “Hari abantu bafatwa bahinduye ingo zabo utubari kandi batumiye abantu benshi baturutse imihanda yose. Abarara bagenda bavuye mu ngo aho batumiwe mu birori cyangwa mu ngo zahinduwe utubari. Hari abafatwa batavuye mu kazi ahubwo bigaragara ko bavuye gusurana mu ngo hiryo no hino, ibi bidahagaze bishobora kongera ubwandu n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 “

Polisi ikomeza iburira abaturage ko igihe cyose badakurikije amabwiriza uko yakabaye bishobora kurangira igihugu cyose gisubiye muri gahunda ya “Guma mu Rugo”.

Polisi kandi yagiriye inama abategura imisi mikuru mungo ko bayikorana n’imiryango yabo bakareka gutumira abantu kuko bitemewe. CP Kabera yanagarutse ku bakunda inzoga , aho yavuze ko igihe uyiguze ukayinywera mu rugo ntacyo biba bitwaye igihe utica amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Kubijyanye n’ubukwe bwongeye kwemererwa Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda avuga ko n’ubwo ubukwe bwemewe ariko bufite amabwiriza abugenga, gusa bimaze kugaragara ko hari abarenga kuri ayo mabwiriza Leta yatanze. Akomeza anaburira abakora ubukwe ko igihe bigaragaye ko batubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bazafungwa.

Polisi kandi yasabye abayobora ubukwe kujya bagaruka kuri gahunda zo guhangana n’iki cyorezo nka “Ntabe Arinjye” ukwirakwiza icyorezo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *