Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yasohoye itangazo isobanura ku kibazo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, ubwo umuriro wabura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ahagana saa tatu z’ijoro.
REG yatangaje kuri X (yahoze ari Twitter) ko ikibazo cyatewe n’ikosa rya tekiniki, ariko ko abatekinisiye bacyo bahise batangira gukora ibishoboka byose ngo umuriro ugaruke vuba.
Mu butumwa bwabo bagize bati: “Bakiriya bacu, Tugize ikibazo tekiniki gitumye uduce tumwe tubura umuriro. Turimo gukora ibishoboka byose ngo ugaruke vuba. Mutwihanganire. Murakoze.”
Nubwo REG itatangaje ibice byibasiwe cyane n’iki kibazo, bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye ya Kigali bagaragaje ko ibi bidakwiye.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batanduye bagiye bagaragaza ko bitari bikwiriye kuba muri iki gihe u Rwanda rufite abashyitsi benshi b’abanyamahanga bari mu Rwanda kubera igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi.


