Umushumba mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, akaba kandi umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza n’impuguke mu bijyanye n’iterambere, Dr Celestin Hategekimana, avuga ko hari abaturage banga gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bitwaje aho basengera bitewe no kutumva neza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga cyangwa se bakaka bifashisha ibitabo birimo ubuyobe. Yabwiye RBA ko hari uburyo abantu bajya mu buyobe bw’ibyo bita ijambo ry’Imana, bahereye ku bitabo bitoya byagenewe kuba imfashanyigisho. Ati ”Ibitabo bimwe bisa n’ibica mu rihumye amadini bimwe bikaba birimo n’ubuyobe….rimwe na rimwe hari igihe abandika biriya bitabo baba nabo batarize theologie, hari n’igihe biba byanditse mu cyongereza ubuhinduye akabihindura nabi. Mu 1 Abakorinto 3:16-17 bivuga ko umuntu ari urusengero rw’Imana, iyo umuntu ari urusengero rw’Imana, urarurinda. Nonese bariya bavuga kuriya ntushobora gusanga hari abarara mu nzitiramibu?” Kuri iyi ngingo, abandi banyamadini nabo bagaragaje ko badashyigikiye abafite iyo myumvire. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aburira umuntu wese wica amategeko n’amabwiriza yo kwirinda covid 19 ko azabihanirwa. Ati ”Abo bazahanwa umuntu wese uzavuga ko atazubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizweho na leta cyangwa andi ayo ariyo yose agamije gushyira ibintu mu buryo bwo kurinda abaturage amenye ko azahanwa akabikurikiranwaho. Njya numva abantu babivuga hirya no hino, ndetse hari n’abibeshya bakavuga ko coronavirus ari politiki, ntabwo ari byo coronavirus iriho nonese iriya mibare y’abantu barenga 100 bapfa, ibihumbi bimaze kurwara urumva yuko ari imikino? Ntabwo ari imikino abantu nibafate amabwiriza ko ari ikintu gikomeye kandi bagomba kuyubahiriza.” Abanyamadini n’amatorerero ndetse na polisi y’u Rwanda bashishikariza inzego zose gufatanyiriza hamwe mu kurwanya covid19 no kwirinda imyumvire idahwitse kuri iyo ndwara. Hashize igihe humvikana abaturage banze ko abana babo bajya ku ishuri kuko batemera amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Humvikanye n’abaretse akazi kuko ngo ibikorwa hirindwa iki cyorezo bihabanye n’imyemerere yabo.


