whatsapp_image_2025-01-16_at_11.24_35_d9dc911f-c8f22

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa bitarenze Kamena 2025

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko bitarenze Kamena 2025, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizaba byimuriwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ni igikorwa cyari kimaze imyaka igera kuri 12 kiganirwaho ariko ubu kikaba kiri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2013, hafashwe icyemezo cyo kwimura ibi bitaro byari mu mujyi rwagati nyuma y’uko habaye umubyigano w’ibikorwa bishya, cyane cyane iby’ubucuruzi.

Byagaragaye ko uyu mubyigano ukoma mu nkokora imikorere y’ibitar bikaba ngombwa ko haboneka ahantu hagutse kandi hatuje.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ibikorwa byo kwimura CHUK bigomba gutegurwa neza kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zitahungabana.

Yagize ati: “Ntabwo ari ukwimuka bihutiyeho, kuko kwimura ibitaro no kwimura serivisi bisaba gutegurwa neza. Ibyuma bigomba gushyirwaho, ibikoresho bigashyirwa mu buryo butuma serivisi zidahagarara.”

Yongeyeho ko aho CHUK iri ubu hazakomeza gutangirwa serivisi z’ubuzima zikeneye guhurizwa hamwe, cyane ko hari ibitaro bya Muhima n’ibya Nyarugenge byunganira abaturage mu mujyi rwa gati.

Dr. Nsanzimana yavuze ko inyubako nshya z’ibitaro bya CHUK i Masaka zimaze kugera kure, kandi ko igikorwa cyo kuzitaha no kwimura abarwayi kizakorwa neza mu mezi make ari imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *