Nibura abantu 12 biciwe mu cyo ingabo za Israel zavuze ko ari ibitero by’indege byibasiye abayoboke b’umutwe wa Palestinian Islamic Jihad (PIJ) .
PIJ yatangaje ko abayobozi bayo batatu, Jihad al-Ghannam, Khalil al-Bahtini, na Tariq Izz al-Deen, baguye mu bitero bya Israel hamwe n’abagore babo ndetse n’abana benshi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Igisirikare cya Israel cyagiriye inama abaturage ba Israel batuye mu birometero 40 uvuye i Gaza kuguma hafi y’ahantu hateganyirijwe kwikinga ibisasu.
Mu cyumweru gishize, misile zo muri Israel zakubise akarere ka Gaza nyuma ya roketi zarashwe kuri Israel nyuma y’urupfu rw’impirimbanyi izwi cyane yo muri Palesitine, Khader Adnan, wiyicishie inzara ubwo yari afungiwe muri ksho yo muri Israel.


