7ea0f8ed-3f1f-4fca-a458-50d7154fbee9.jpg

Ibiti birenga ibihumbi 214 bigiye guterwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Mu turere twa Rutsiro na Rubavu hagiye guterwa ibiti birenga ibihumbi 214 byiganjemo iby’imbuto ziribwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ngo bikumire isuri yototera utu duce tw’imisozi miremire yibasirwa n’ibiza, ari nako bigira uruhare mu guhangana n’imirire mibi yiganje mu bana.

Ni ibikorwa biri gukorwa mu miganda idasanze yahawe insanganyamatsiko “Igiti ni ukubaho” mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu muri utu turere, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umuryango nyarwanda uharanira iterambere, RWARRI.

Abatuye uturere twa Rubavu na Rutsiro banyuzwe no guhabwa ibiti byo guhinga mu mirima yabo isanzwe ku misozi ihanamye.

Bayavuge Francoise, usanganwe ubutaka ku musozi wa Rubavu mu kiganiro na BWIZA yavuze ko ibiti bigiye kubafasha gufata ubutaka no guhangana n’imirire mibi.

Ati:”Ibiti bigiye kudufasha gufata ubutaka bwacu bwatwarwaga n’isuri, no kuba harimo imbuto ziribwa hehe n’imirire mibi mu bana bacu, ariyo mpamvu tumeze nk’abahawe umukoro wo ku bibungabunga.”

Akomeza avuga ko bahahingaga ntibagire icyo basarura kubera ko ubutaka bwera bwabaga bwaratwawe n’isuri, ariko kuri ubu bafite icyizere cyo kuzagira icyo basarura.

Dukuzumuremyi Jean Bosco, Ni umuyobozi w’itsinda turwanye ibiza bakorera ku musozi wa Rubavu ati: “Itsinda ryashinzwe ngo turengere ibidukikije tutibagiwe ni abahakorera ibikorwa, bizafata ubutaka ku buryo isuri yahavaga ikajya kwanduza umujyi wa Gisenyi bizaba amateka.Twafashijwe muri gahunda yo kurwanya ibiza byibasira uyu musozi wa Rubavu, aho tugiye kuwuhingaho ibiti birenga ibihumbi 41 ngo bigire uruhare mu kurengera ibidukikije.”

Uwizeye Belange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira iterambere, RWARRI avuga ko guha abaturage ibiti, ikigamijwe ari ugufasha abaturiye imisozi ihagamye ahakikije ikiyaga cya Kivu kubaho neza ndetse n’ikiyaga kikabungwabungwa mu nyungu zabo.

Ati’’Muri gahunda y’imyaka itanu isigaye turateganya gutera ibiti bigera ku bihumbi 300 muri Rutsiro na Rubavu mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu kandi tukibanda ku bikenewe nk’ahanyura imigezi tuzahatera imigano ahatuye abaturage tubahe iby’imbuto ziribwa birimo avoka n’amapera, mu mirima tubahe gereveriya n’ibiti bivangwa n’imyaka naho ahadahingwa tuzabaha ibiti by’amashyamba kugira ngo turengere ibidukikije ari nako dufasha abaturage kwifasha.”

Akomeza avuga ko ibiyaga byari byegeranye n’amashyamba ariko yagiye ashira bitewe nuko abantu bagiye bayatema none bikaba byugarijwe n’isuri akaba ariyo mpamvu bibanze ku kiyaga cya kivu kugira ngo abagituriye babashe kubaho neza nacyo kibungabunzwe.

Nzabonompa Deogratias, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko kubungabunga amazi aturuka mu musozi wa Rubavu bizabafasha kubona imbuto ziribwa.

Ati ’’Uyu mushinga urimo kudufasha kurwanya icyatera isuri kurushaho mu guhangana n’ingaruka zayo dutera ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka, tukanabona n’imbuto zo kurya, bizagira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, ari naho duhera dushimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje mu kudufasha.”

Umusozi wa Rubavu uri ku buhaname bukabije ni umwe uturukamo amazi menshi agasenyera abaturage, abandi bakabura ubuzima mu gice cy’Umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa.
7ea0f8ed-3f1f-4fca-a458-50d7154fbee9.jpg
7891a447-c782-4f11-bdb1-7e9b96beba53.jpg
77c0d685-c235-40be-8735-6a48f93b031b.jpg
4983e27e-c294-45bf-acd4-10a10ed5fec1.jpg
9ca2aa28-cc5c-4800-ba8f-50818f16f990.jpg
c1569470-8cb8-40fe-9d30-c1f698a43c92.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *