IBUKA ibabajwe n’icyemezo cy’ubushinjacyaha bw’ u Bufaransa

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) uvuga ko wababajwe cyane n’umwanzuro w’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa ku kibazo cya Bisesero ariko ngo ntibyatumye ucika intege.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ” Ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yabaye mu Bisesero bihari ahubwo icyabuze ku bushinjacyaha bw’Ubufaransa ari ubushake bwo kubakurikirana.”

Ku wa mbere tariki 3 Gicurasi, ubushinjacyaha bw’ Ubufaransa bwatangaje ko mu iperereza bwakoze ku basirikare babwo bwasanze nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko ingabo z’Ubufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ zaba zaragize uruhare muri Jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2005 umuryango IBUKA, na bamwe mu barokokeye mu Bisesero batanze ikirego bagaragaza ko abasirikare bari muri opération Turquoise bamaze iminsi itatu barataye ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakabashumuriza Interahamwe ngo zibice.

Kuba ubushinjacyaha bw’Ubufaransa buvuga ko nta bimenyetso simusiga bwabonye ku bakekwa, bivuze ko abacamanza bakuriye urwego rw’Ubugenzancyaha muri icyo gihugu baramutse bashyigikiye uwo mwanzuro, abaregwa baba batagikurikiranywe n’amategeko y’icyo gihugu.

Uyu mwanzuro w’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa ufashwe nyuma ya raporo Duclert yakozwe ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron. Iyo raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntagereranywa mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa raporo yirinda kuvuga ko habayeho ubufatanyacyaha.

Mu mwaka wa 2005 nibwo ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwatangiye iperereza ku birego bwari bumaze kugezwaho by’uko abasirikare b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo ubushinjacyaha bw’icyo gihugu bwafashe umwanzuro wo kudakomeza gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’abacamanza bakuriye urwego rw’Ubugenzancyaha.

Abarokotse ubwicanyi bwabereye mu Bisesero ari na hamwe mu hari “Operation Turqoise” bo bavuga ko nibasabwa kugira ubundi buhamya batanga batazajijinganya, n’ubwo batakizeye ubutabera bw’Ubufaransa. Leta y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri uwo mwanzuro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Uwo wahaye kawunga uza kumwaka umusoro? Imisoro nigabanyuke,abantu barakennye baranashonje-Assouman
youtube.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *