Ibura mu ruhame rya Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru rikomeje kwibazwaho.
Bigaragara ko ibintu bidasanzwe kuri Gatabazi kuko atagikoresha urubuga nkoranyambaga buri munsi nk’uko yari asanzwe abigenza, ahanini asubiramo amagambo Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga (quotes).
Gatabazi yabanje kumara igihe adakoresha uru rubuga mu gihe byahwihwiswaga ko yaba yaratawe muri yombi, azira kwitabira ibirori by’iyimikwa ry’umutware w’Abakono, agarukaho tariki ya 20 Nyakanga 2023 ubwo yashimiraga Perezida Kagame kuba yaramubabariye, akamwibutsa icyerekezo cy’igihugu.
Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 25 Nyakanga, ntabwo Gatabazi yongeye gutangariza ubutumwa kuri Twitter, ahubwo yakoraga ikizwi nka ‘Retweet’. Mu minsi yakurikiyeho kugeza kuri uyu wa 2 Kanama 2023, nta kintu na kimwe akoresha uru rubuga, bitandukanye n’ibyo yari amenyereweho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kanama 2023, ikinyamakuru Iriba cyatangaje ko ibura mu ruhame rya Gatabazi rigendanye n’amakuru ahwihwiswa ko Gatabazi yaba yaratawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, gusa impamvu y’iri fungwa ntivugwa.
Ikinyamakuru Primo Rwanda cyo cyatangaje ko cyavuganye n’Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, asobanura ko atazi aya makuru.
Bivugwa ko kandi nimero ya telefone ya Gatabazi imaze iminsi itariho. BWIZA na yo yayihamagaye kuri uyu wa 2 Kanama, yumva itari ku murongo.
Gatabazi aheruka mu mirimo ya Leta mu Gushyingo 2022 ubwo yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Yasimbuwe na Musabyimana Jean Claude.


