Ikibazo cy’ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi cyatumye ibiciro bya Lisansi mu Ntara ya Uvira gitumbagira bityo abahutuye bakaba bakomeje kwinuba.
Kuva ku ya 5 Nyakanga, igiciro cya litiro ya lisansi cyazamutse muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa DRC. aho yavuye ku mafaranga 3000 y’Abanyekongo igera ku 8000.
Abashoferi b’Abarundi bari bamaze igihe bajya kugura Lisansi ku mupaka wa Kavimvira bagasiga icyendereye hanyuma isigaye abandi bakayirwanira abacuruzi bakayimana bakayiha uwishyuye menshi.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, abashoferi b’Abarundi bavuga ko bajya kugera muri Uvira n’ubundi bibahenze kuko umuhanda bakoresha bajyayo baba barwana nawo kuko wamaze kurengerwa n’amazi yo mu kiyaga cya Tanganyika n’umugezi wa Nyagara.
Bavuga ko ubundi mbere bajyaga bagura n’abayicururiza ku muhanda bikabahendukira none abayicuruza ntibagishobora kubahaza.
Ababurundi rero ngo bahisemo kwambuka umupaka kugirango barengere imirimo yabo.
Kuva ku ya 4 Nyakanga, umunyamakuru wa SOS Médias Burundi, yatembereye kuri sitasiyo za Lisansi muri Uvira asanga zimwe zarafunze , izindi zifite nkeya kandi nabwo ibiciro byaratumbagiye.
Yagize ati'” Muri Mulongwe, Kasenga na Kakungwe, kuri sitasiyo zimwe na zimwe zari zifite lisansi, twashoboraga kubona Abanyekongo n’Abarundi bategereje lisansi bagomba kugurisha, izindi sitasiyo zifunze.”
Kubura kwa Lisansi Kandi ngo byatumye ibiciro by’ingendo bizamuka aho byikubye kabiri ugereranyije n’ibyari bisanzwe.


