Kuwa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, kuri Sitade ya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hakomereje ubukangurambaga bwateguwe muri gahunda ya” Gerayo Amahoro” mu butumwa bwahatangiwe, abamotari basabwe kubahiriza amabwiriza no gukoresha kasite zijuje ubuziranenge.
Umwe mu bamotari witwa Gad Niyomukunzi ukorera akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Nyagatare, yasabye Inzego za Leta zateguye ubwo bukangurambaga ko abamotari bakorerwa ubuvugizi ikiguzi batanga ku bwishingizi kikagabanuka kuko abona ikiguzi cyayo kiri hejuru.

Alex Habintwari umumotari ,ukorera mu Murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare avuga ko hari amakosa akorwa n’abamotari atuma impanuka ziterwa n’abakoresha moto zitagabanuka.
Ati” Amakosa bavuze hari bamwe bayakora, muzi ko umukobwa aba umwe agatukisha bose, hari bamwe bayakora hakaba n’abandi batayakora. Ayo makosa uburyo tugomba kuyirinda ,icya mbere tugiye gukora ni ugufatanya n’inzego ziducungira umutekano wa buri munsi ,tugatangira amakuru ku gihe ,tugatanga abo baturimo bayakora kugira ngo turinde umutekano w’Igihugu n’uwacu kuko amakosa dukora cyangwa bagenzi bacu bakora atugiraho ingaruka akadindiza iterambere ry’Igihugu kuko nk’ayo makosa harimo no kwangiza ibikorwa remezo.

Habintwari yakomeje ati “Niba abamotari bakora amakosa menshi ubwishingizi buziyongera icyo dusabwa mbere na mbere twebwe abakora umwuga w’ikimotari ni ukugabanya amakosa kugira ngo ubwishingizi dutanga bugabanuke, twe tudakora amakosa tugomba kugira inama bagenzi bacu bayakora igihe bananiranye tugatangira amakuru ku gihe .”

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda yibukije abakora umwuga wo gutwara moto ko bagomba kwirinda guteza impanuka zo mu muhanda anababasaba gukorana ubunyamwuga akazi kabo. Yasabye abatwara moto batujuje ibyo basabwa n’abakoresha ibiranga moto by’ibihimbano kubireka kuko uwuzafatwa azahanwa n’amategeko.
ENG. Byiringiro Alfred ,Umujyanama Mukuru mu bya tekenike ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri minisiteri y’Ibikorwa Remezo, aganira n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego za Leta n’abakora umwuga wo gutwara moto yasabye abamotari kugira uruhare mu igabanywa ry’ikiguzi cy’ubwishingizi kiri hejuru bagaragaje nk’imbogamizi ibagamiye abakora umwuga wo gutwara moto.
Yagize ati”Hagiye hakorwa amavugururwa kugira ngo umuntu utwara moto arusheho gutera imbere ,yiteze imbere anateza imbere Igihugu cye nkuko twagiye tubisubiramo .Rero mu byo basabye nko ku kiguzi cy’ubwishingizi kiri hejuru,rero nkuko twabisobanuye ikigo cy’ubwishingizi gishingira ku myitwarire y’abantu baba basaba ubwishingizi ( Assurance) bireba ingaruka cyangwa imbogamizi no mu gusaba ubwishingizi igiciro kijyana nabyo .

Nka Leta hari icyo irimo gukora,biri kuganirwaho n’Inzego zitandukanye ariko nkuko nabisobanuye uruhare runini n’urw’abamotari kuko igihe bazitwara neza impanuka zikagabanuka ,byanze bikunze igiciro kizagabanuka ariko kugira ngo igiciro kizagabanuke neza nuko abamotari bazabigiramo uruhare .”
ENG Byiringiro yakomeje ati”Abamotari icyo basabwa ,ni ukwitwara neza kugira ngo impanuka zo muhanda zigabanuke , impanuka ziterwa n’abakoresha moto nizigabanuka n’iki kibazo cy’ubwishingizi kizakemuka. Ikindi basabwa ni ukwambara Kasike ,bakazambara neza kandi bagakoresha izujuje ubuziranenge.”
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukorerwa mu bakoresha moto mu mwuga wo gutwara abantu bwanakorewe mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kubukorera mu turere twa Musanze mu Majyaruguru na Rubavu mu Burengerazuba. Mu butumwa abamotari banagejejweho harimo no kubamenyesha ko hari ibyakozwe mu gukuraho imbogamizi bagaragaje zibangamira imikorere yabo .


