Ibi babisabwe kuwa Gatanu Tariki ya 25 Mata 2025, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka abari abakozi bakoreraga amaperefegitura na superefegitura byahujwe akaba Intara y’Iburasirazuba no kwibuka abari abakozi bakoreraga amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro cyatanzwe na Karasira Theophile, yagarutse ku ruhare rw’abari abayobozi bayoboraga amakomini 11 yari mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo bagize mu gutuma Jenoside ikoranwa ubukana ndetse abari abakozi bakagira uruhare mu iyicwa ry’ abakozi bagenzi babo barimo n’uwari Perefe wayoboraga Kibungo witwa Ruzindana Godfroid wiciwe mu cyahoze ari Komini Birenga.

Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagarutse ku ruhare rw’abari bayobozi bagize mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 300.000 biciwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba .
Yagize ati” Iyi Ntara yacu ahanini yari igizwe n’igice cyari Perefegitura ya Kibungo, yari yararagijwe n’uwari umusirikare w’icyo gihe witwaga Col Pierre Celestin Rwagafirita, amateka atubwira ko yaje iwabo mu cyiswe oto defanse sivili( Auto defense civile ) kizwi nko gutoza interahamwe kandi ibyo yabigezeho kuko by’umwihariko kugeza ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa Kane bishe, bica mu gihe gito Abatutsi benshi ndetse hazamo n’umwihariko w’abayobozi, abari ba perefe uretse perefe wishwe, abari ba burugumesitiri ba Komini, aba ba konseye, abari abaserire kumanuka no kugeza mu rubyiruko yaba abiyitaga Simba batariyani , club amasasu n’andi, ayo ni amazina urubyiruko rwitwaga kugira ngo runatozwe nizo nkoramaraso zakoze amabi.”

Guverineri Rubingisa yanavuze ku miyoborere mibi irimo ivangura yaranze abari abayobozi mbere y’uko Jenoside ihagarikwa n’Ingabo zari iza RPA.
“Muri iyi Ntara nanone harangwaga Impala n’impalage zarushaga agaciro abanyarwanda, ari naho umwana w’umunyarwanda yahezwaga ishyanga , abanyarwanda bakabuzwa uburenganzira bwo gutaha mu Gihugu cyabo. Uyu munsi iyo uhasuye, niho usanga hari ibikorwa byiza by’ubuhinzi n’ubworozi, bugize ikigega cy’igihugu cyacu bitanakuyeho n’ibikorwa by’ubukerarugendo buhakorerwa bukabyarira Igihugu amadovise.”

Guverineri Rubingisa yunzemo ati”
Dushima Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika, zabohoye u Rwanda zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziduha Igihugu, ziduha imiyoborere myiza y’intara yacu n’uturere twacu, kandi murabizi ko muri iyo miyoborere myiza, twunganirwa nizo zari Ingabo za RPA mu nkingi y’Umutekano, twese tujya mu nshingano tukarahirira kuzagirira abanyarwanda bose akamaro nta vangura kandi ibyo tubikomeyeho kuko twahisemo kuba umwe, twahisemo guteza imbere Igihugu no kubazwa inshingano ushatse wakongeraho no kuba ikipe imwe .
Ibyo byose, biri muri ndi Umunyarwanda, amahirwe nuko abakozi bo dufite uyu munsi nuko batagaragaramo ingengabitekerezo, barangazwa imbere no gushyira hamwe, ariko n’ahagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside tugafatanya kugira ngo tuyihashye, mu kunga ubumwe ariko no guhana ndetse kugorora ibigoretse .”

Depite Uwineza Beline, wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba, guharanira gushyira mu bikorwa gahunda yo gushyira imbere inyungu z’umuturage.
Yagize ati “Ntituzihanganira na rimwe abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ntidushobora kwemera na rimwe uwadusubiza ahabi twavuye , ingengabitekerezo yarakomeje hirya no hino bikozwe n’abayigizemo uruhare bifashisha cyane cyane imbuga nkoranyambaga niho urugamba rwo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi rwimukiye, ni inshingano yacu kubarwanya, cyane cyane rubyiruko mwebwe munoroherwa no gukoresha izo mbuga nkoranyambaga, mwihatire kumenya amateka yacu kugira ngo muyifashije kunyomoza abagoreka amateka yacu kuko nta nicyo kuvuga bafite Usibye ibihuha byo kuyagoreka kuko amateka yacu afite gihamya nyinshi.”

Depite Uwineza yasabye ababyeyi, abayobozi n’abarezi gutoza urubyiruko kugira ubumuntu.
Ati”Mu nshingano dufite hari izo twiharira cyane cyane, ababyeyi, abayobozi, n’abarezi mu nzego zose, dufite umukoro wo kurera abakiri bato kugira ngo bazabeho neza, dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza mu miryango no kubatoza kugira indangagaciro zo kugira ubumuntu, tukababwiza ukuri ku mateka yacu, kuko iyo tuyagoretse, ntitubabwize ukuri, bituma batazigera bamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi .”
Depite Uwineza yakomeje asaba abayobozi guharanira gushyira imbere inyungu z’umuturage.
“Twishimira ko uyu munsi twifatanyije n’abayobozi benshi, ni umwanya ukomeye kuri twe, yaba abayobozi mu nzego za Leta, yaba abayobozi mu miryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere mu nzego z’abikorera, dufite umukoro kuko twebwe turi mu buyobozi bwiza, ntabwo turi ba bayobozi bagarutsweho mu biganiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo, iyi Ntara dusanga yari ifite abayobozi babi ku buryo budasanzwe.
twebwe ntutiri abongabo, turi abayobozi b’impinduramatwara, turi abayobozi bari mu buyobozi bumaze imyaka 31, bwahisemo gukorera abaturage bose, nta vangura nta n’umwe usigaye inyuma , bwahisemo kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda, ni twe turi mu nshingano zo gukomeza imikorere n’imiyoborere myiza, niyo mpamvu dukwiriye kwihatira gushyira imbere inyungu z’umuturage, mu byo dukora byose intego ni ugushyira umuturage ku Isonga tugomba kubiharanira tugomba kubishyira mu ngiro kuruta uko byaba imvugo .”

Abari abakozi bakoreraga amaperefegitura yahujwe akaba Intara y’Iburasirazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana ni 19. Abari abakozi bakoreraga amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze kumenyekana ni 26.


