Ambasaderi Nduhungirehe asubiza Winnie Banyima na Dr. Mateke

Iby’u Rwanda na Uganda byaba byongeye gusubira irudubi

Inkuru yatambutse mu minsi mike ishize kuri Bwiza.com, yasabaga buri ruhande bireba kwirinda gukoma rutenderi bitewe n’icyizere cyari gitangiye kugaragara kuko hari intambwe ebyiri zari zimaze guterwa n’u Rwanda ndetse na Uganda ku bijyanye no gusubiza ibuzima umubano w’ibi bihugu byombi bimaze imyaka irenga ibiri utameze neza. Iyi ntambwe yatewe yishimiwe n’abatuye muri ibi bihugu ndetse na bamwe mu bayobozi.

Mu minsi ishize tariki ya 11 Mutarama uyu mwaka, Uganda yarekuye abanyarwanda 9 bari bafunzwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, boherezwa mu Rwanda. Tariki ya 14, iminsi mike ikurikira icyo gikorwa, u Rwanda na rwo rwarekuye Abagande bane bari bafungiwe ku Murindi wa Gicumbi.

Nyuma y’ ibyo hari ibirimo biba bitera kwibaza niba iyo ntambwe nziza yatewe yaba igiye gusubira inyuma cyangwa yaramaze kuhasubira.

Ntihabeho kwirengagiza ingaruka z’uyu mubano mubi hagati y’abaturanyi, watumye ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhagarara kimwe n’urujya n’uruza by’abaturage bikaba byarazimye kubera uyu mwuka.

Usibye ibyo, mu minsi ishize, humvikanye abavugabutumwa bavuga ko babangamiwe no kuba badashobora kwambuka imipaka ngo bajye kuvugira ubutumwa hakurya na hakuno. N’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ryabikomojeho, na ryo ngo ryifuza kwambuka, ubutumwa bukogera amahanga.

Rutenderi yo mu nkuru y’ubushize, ituma hibazwa niba yakomwe igasubije ibintu irudubi ni iy’ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ya Uganda, Dr. Philemon Mateke wagaragaje icyizere gike afitiye amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019, aho ngo yaba yarabwiye bagenzi be ko nta cyo ayo masezerano azabyara cyiza, ibintu abenshi babonye nko kuba atarigeze ashyigikira iby’aya masezerano.

Ubutumwa bwa Dr. Mateke bwakurikiwe n’ubwa Winnie Byanyima, umugore wa Dr. Kizza Besigye akaba n’umuyobozi w’ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), wasabaga Perezida [atigeze avuga amazina] ko yafungura imipaka.

Ubu butumwa bwakuruye impaka, cyane ku ruhande rw’Abanyarwanda batishimiye na gato amagambo y’aba bayobozi bombi. Bagiye bagaruka ku mpamvu zatumye igihugu cyabo kidashobora kumvikana na Uganda harimo impamvu yo gufunga Abanyarwanda mu buryo butemewe ndetse no gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, igamije guhungabanya umutekano warwo, ariko Uganda ikaba yarabihakanye.

Ubutumwa bwa Dr. Mateke birashoboka ko yabutewe n’uwitwa Theogene Ndagijimana warasiwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Burera, ubwo yakekwagaho kuzana magendu mu Rwanda. Dr. Mateke yavuze ko abaturage babo bakomeje kwicirwa mu Rwanda. Iki kibazo cyavuzweho kandi n’abadepite bo muri Uganda, bibaza igituma abaturage babo bakomeje kwicirwa mu Rwanda.

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Dr. Mateke igitero cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana mu karere ka Musanze, kigwamo abantu 14 abandi 16 barakomereka n’uruhare yakigizemo nk’uko byanagaragajwe mu nama yahuje amatsinda y’abayobozi bahagarariye u Rwanda na Uganda, i Kampala tariki ya 18 Ukuboza 2019.

Naho ku butumwa bwa Byanyima wagaragaje ko kutagenderana kw’ibihugu byombi byo yise ‘gufunga imipaka’ ari igihombo byateje ubucuruzi ndetse n’abanyeshuri bakaba batajya kwiga mu gihugu kimwe cyangwa ikindi, abantu bakaba badashobora gusura ababo, Amb. Nduhungirehe yamusubije ati: “Nk’umuturage wa Uganda utaranenze igihugu cye gifasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, cyangwa se itotezwa rikorerwa Abanyarwanda bari muri Uganda, ntabwo urakererwa gusaba guverinoma yanyu kubihagarika.”

Nyuma y’aya masezerano ya Luanda, inama yabereye i Kigali tariki ya 16 Nzeri 2019, iyabereye i Kampala tariki ya 18 Ukuboza 2019, hiyongereyeho ziriya ntambwe ebyiri zari zimaze guterwa n’ubwo bisa n’aho bitari bihagije ukurikije ibyo buri ruhande rwasabaga. Aha umuntu atakwibaza n’iba iby’ibi bihugu byombi byaba bitarimo kuganisha ahabi. komeje kunanirana.

Gusa urugendo rusozwa iyo hatabaye gucika intege, habamo ibyiza ndetse n’ibibi ariko bikarangira rugeze ku musozo kandi neza, ni yo mpamvu hakiri icyizere ko amazi atararenga inkombe, n’ubu hagikenewe kwigengesera kugeza ibi bibazo bikemutse.

Ambasaderi Nduhungirehe asubiza Winnie Banyima na Dr. Mateke
Ambasaderi Nduhungirehe asubiza Winnie Banyima na Dr. Mateke

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *