Amakuru aturuka mu bihugu bya Espagne n’u Bufaransa arasubiza Lionel Messi uri mu nzira zo gusoza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain muri FC Barcelona yahoze akinira.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Messi azasoza amasezerano y’imyaka ibiri afitanye na Paris Saint-Germain.
Amakuru avuga ko Iyi kipe y’i Paris yifuza kumwongerera amasezerano, n’ubwo amahirwe y’uko uyu munya-Argentine azayongera ari make cyane.
Ni Messi mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2022 byari byitezwe ko azongera amasezerano; mbere yo kwisubira kuri icyo cyemezo.
Mu Ugushyingo 2022 mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira muri Qatar, umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko nta kabuza Messi azongera amasezerano ndetse byari biteganyijwe ko nyuma y’Igikombe cy’Isi ari bwo azatangira kuganira na PSG.
Nyuma y’iyi mikino byari bizwi ko nta kabuza Messi azongera amasezerano.
Iby’uyu mugabo muri FC Barcelona byatangiye kuvugwa muri Gashyantare uyu mwaka, mbere y’uko bihindura isura kuva mu kwezi gushize.
Bivugwa ko gahunda ya Messi yo kongera amasezerano mbere na mbere yadobejwe n’Igikombe cy’Isi Argentine yatwaye mu Ukuboza, nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri za penaliti.
Nyuma y’iri rushanwa Messi yatangiye guhamagarwa na bagenzi be bahoze bakinana muri Barà§a by’umwihariko umutoza wayo Xavi Hernandez bamusaba gusubira mu rugo; ibyatumye ahita ahindura intekerezo.
Ibi birajyana kandi no kuba Messi amaze igihe atabanye neza n’abafana ba Paris Saint-Germain, dore ko banaheruka kumuvugiriza induru ku mukino we na bagenzi be baheruka gutsindwamo na Olympique Lyonnais.
Abakinnyi ba Barcelona batandukanye, umutoza Xavi Hernandez, Perezida wayo Juan Laporta cyo kimwe na Visi-Perezida wayo Rafael Yuste bose bamaze gutangaza ko bifuza ko Messi yasubira i Camp Nou.
Messi n’Umuryango we na bo bivugwa ko babyifuza, ndetse ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko uyu rurangiranwa yemeye kugabanya umushahara mu rwego rwo korohereza Barà§a kumusinyisha.
Bivugwa kandi ko Antonella Rocuzzo usanzwe ari umugore wa Messi yanze kongera amasezerano mu Ishuri ry’i Paris abana be bigamo, bijyanye no kuba yaramaze gufata icyemezo cyo gusubira i Barcelone.
Umunyamakuru Gerard Romero ukurikiranira bya hafi ibyo muri Barà§a, yavuze ko kuri ubu iriya kipe ifite amahirwe angana na 70% yo kwisubiza Lionel Messi.
Bijyanye no kuba iyi kipe icyugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, amakuru avuga ko ubuyobozi bwayo buhugiye mu gushaka abaterankunga bazayifasha urugamba rwo gusinyisha Messi.
Impamvu iyi kipe ikomeje gukora ibishoboka byose ngo imwisubize biri mu rwego rwo kuzamusezera mu cyubahiro; ikindi ikaba imwitezeho kuyinjiriza amafaranga menshi binyuze mu kugurisha imyambaro ye no gukurura abaterankunga.


