Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze. Buri munyarwanda wese, ndetse n’utari umunyarwanda ariko uri mu Rwanda bigomba kumugeraho, ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Rubavu, aho yakoreye igikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage b’Akarere ka Rubavu, ndetse bari bifatanyije na bagenzi babo bavuye mu turere twa Nyabihu na Rutsiro, umukandida wa FPR yavuze ko yaje kubasuhuza no kubashimira kugirango « dufatanye urugendo tugiye kugenda hamwe. Tugiye gukomeza kugenda hamwe kuko turusanzwemo, … »
Umukandida w’Umuryango wa FPR yabanje gusubira mu mateka agaruka ku kimenyetso cy’inka mu muco w’u Rwanda. Ati « Ndagirango mpere na none ku bijyanye n’amateka, ariko reka mpere ku ya FPR. FPR ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Murabizi, inka, inka mu Kinyarwanda ijyanye n’urukundo ariko icya mbere burya ijyanye n’amajyambere. Ukugabira aba agukunda. Ukugabiye aba akwifurije gutera imbere. Nicyo kimenyetso kiri mu nka, mu muco w’Abanyarwanda. Murabizi rero hari imyaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda. FPR irazigarura iratugabira twese. Bityo rero, uwakugabiye uramwitura. Kwitura ni ugusubiza urukundo uwakugabiye aba yaguhaye ».
Yakomeje agira ati « Igikorwa tugiye kujyamo cyangwa twatangiye ejo, ari abadepite batweretse hano, ari umukandida uzayobora igihugu, ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR. Ariko ntarakomeza reka mbanze nshimire imitwe ya politiki ifatanyije na FPR muri uru rugendo.. »
Kagame yahamagaye abahagarariye ayo mashyaka imbere ngo bibwire abaturage ndetse asobanura n’impamvu y’ubwo bufatanye.
Ati « Ubufatanye buri muri za ntego eshatu dufite: ubumwe, demokarasi n’Amajyambere. Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo Abanyarwanda babyemere hatarimo ibyo bitatu. Nibyo duharanira rero. Nibyo ari FPR, ari n’abandi bose bafatanyije na FPR, ari Abanyarwanda bose, nibyo tugamije, nibyo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru. »
Yongeyeho ati « Rero ku itariki 15 z’ukwezi gutaha, tuzaba dutora ubumwe, demokarasi n’amajyambere. Ariko ikindi kijyana n’ibyo cya ngombwa, ni ibikorwa,. Ni ibikorwa biduha ibyongibyo dushaka. Naho wicaye ukabiririmba gusa, ukabikora mu mvugo gusa, udakora ikibiguha, ntacyo wageraho. »
Umukandida Paul Kagame kandi yabwiye Abanyarubavu, Rutsiro na Nyabihu ko ibyatandukanyije Abanyarwanda mu bihe byashize babirenze nta cyabasubiza inyuma.
Ati « Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze. Buri munyarwanda wese, ndetse n’utari umunyarwanda ariko uri mu Rwanda bigomba kumugeraho kuko turi hamwe, kuko turi kumwe, kandi kuko dukora kugirango byose tubigereho. »
Yagaragaje kandi ko icyo wakora cyose udafite umutekano nta kintu na kimwe ushobora kugeraho, ari yo mpamvu u Rwanda rushyira umutekano imbere cyane.
Yagize ati « Muri ibyo byose…nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa. Kandi umutekano utangwa na buri muntu wese. Mwebwe nk’Abanyarwanda, nimwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano, izindi nzego zibishinzwe muzi mubona nimwe zishingiraho,nimwe zubakiraho ibikorwa byanyu, ineza iba iri hagati yanyu, kugirango bishoboke kubona umutekano usesuye Abaturarwanda bakabasha kwigeza ku byo bashaka ibyo ari byo byose. »
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yahumurije abaturiye imipaka
Ati « Hari ubuhamya bwatanzwe bujyanye n’abatuye ku mupaka no hakurya yaho ibihabera ubundi bishobora guhungabanya umutekano wabo, abari mu Rwanda ni yo mpamvu bitaba. Ni ukubera ko dufatanyije muri uwo mutekano. Mwebwe Abanyarwanda n’inzego zibishinzwe ku buryo bw’umwihariko. Ubu rero gutora abakandida ba FPR, ari abadepite, ari perezida, ari abadepite b’abo dufatanyije, ni ugushaka gutera imbere, ni ugukomeza urugendo tumazemo iminsi imyaka ibaye 30… »
Yakomeje agira ati « Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho. Kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi, ni ko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’umutekano kugirango ibyo twubaka bizarambe. Kubana, twifuza kubana rwose, n’abaturanyi ndetse n’abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika ndetse n’abandi hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ububanyi ugomba no kwitegura, ese utashaka kubana neza na we we agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo rero gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Hanyuma twe tugakora ibitureba, tukareba ibyo dushaka, tukiteza imbere, ibyabandi ibyo ni ibyabandi. Ibyacu natwe tukamenya ko ari ibyacu……haza ibindi ntavuze nabyo tukaba tubyiteguye.»
Yasoje ijambo rye ashimira abaturage bo mu turere dutandukanye bahuriye muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu, kubw’imyitwarire myiza, ubufatanye, kubana neza bihoraho, bituma n’amajyambere yihuta.


