Abahanga bavuga ko kuryama ugasinzira uko bikwiye bifasha ubwonko gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera ku byo ushaka gukora; ikindi bigafasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z’umutima n’imfu zitunguranye.
Kuryama neza cyakora cyo ntibivuze kuryama amasaha yose cyangwa ay’umurengera, bijyanye n’uko na byo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri.
Ikigo gishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda (CDC) kivuga ko amasaha umuntu yemerewe kumara aryamye agenwa n’ikigero cy’imyaka aba arimo.
Nk’abana bari munsi y’amezi atatu bemerewe kumara mu buriri amasaha ari hagati ya 14 na 17 ku munsi, mu gihe abari hagati y’amezi ane na 11 bagomba kubumaramo amasaha ari hagati ya 12 na 15. Ibitambambuga biri hagati y’umwaka umwe n’ibiri ikigo CDC kivuga ko bagomba kumara mu buriri amasaha ari hagati ya 11 na 14 na ho abari hagati y’imyaka itatu n’itanu bakabumaramo amasaha 10 na 13.
CDC kandi ivuga ko abana bafite kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 13 bagomba kuryama amasaha ari hagati y’icyenda na 11 na ho abari hagati ya 14 na 17 bakaba bagomba kuryama amasaha ari hagati y’umunani n’icumi.
Ku bagejeje ku myaka y’ubukure bari hagati ya 18 na 64 biteganywa ko bagomba kuryama amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda, mu gihe abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko bo baba bagomba kuryama byibura amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani.
Ingaruka ziterwa no kuryama igihe kirekire
Kongera umubyibuho ukabije: Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko hari isano hagati yo kuryamira cyane n’umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi bituma igihe umuntu amara akoresha umubiri we kigabanuka. Uko kutawukoresha bituma ibiro byiyongera bitewe nuko ‘calories’ zitwikwa ku rugero rwo hasi.
Uburibwe bw’umugongo
Bivugwa ko iyo umuntu akora akazi kamusaba kwicara cyane yagera mu rugo agahita aryama, ibyago byo kurwara umugongo byiyongera cyane kuri we.
Kumara igihe kinini umuntu aryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo, kuko imikaya n’amagufwa biba bibangamiwe cyane kubera guhora ahantu hamwe.
Ibyago byo kwibasirwa na diyabete
Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa ‘insulin’ bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso.
Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.
Ibibazo by’umutima
Uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo, ibyongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Ibyago byinshi bya Stroke
Urubuga webmd.com ruvuga ko kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n’indwara ya stroke [guturika kw’imitsi yo mu bwonko], mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi ndwara ku kigero cya 46%.
Imikorere mibi y’ubwonko
Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko, kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n’ijoro, kuryama no kubyuka), bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.
Kuribwa umutwe
Kuribwa umutwe biterwa n’imihindagurikire mu bihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitteurs) cyane cyane igihe usinziriye. Bishobora guterwa kandi n’isukari iba yagabanutse cyane cyangwa umwuma mu mubiri uterwa no kumara igihe kinini uryamye.
kwigunga bikabije (dépression)
N’ubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije ari imihindagurikire y’uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri ‘mood’ y’umuntu bikaba byatera dépression.
Kuryama cyane bihindura ihererekanyamakuru ku bwonko; aho imisemburo ya dopamine na serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza (mood) kakagabanuka.


