Isukari ni nziza ku buzima bwacu mu gihe yakoreshejwe mu rugero, ariko na none iyo idakoreshejwe mu rugero ishobora kukugiraho izindi ngaruka zirimo kwiyongera kw’ibiro, kugira ibiheri mu maso, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri n’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima.
Menshi mu mafunguro dufata mu buzima bwacu usanga aba yuzuyemo amasukari. Mu byo kurya byinshi byaciye mu nganda haba higanjemo amasukari ndetse abantu ni byo twikundira kurya cyangwa se twaba tugiye kunywa isukari tugahitamo gushyiramo nyinshi cyane.
Muri leta zunze ubumwe z’Amerika abantu bakuze byibuze ku munsi bakoresha ibiyiko 17 bongera mu byo bagiye kunywa. Abahanga bavuga ko ibi bituma bagira umubyibuho ukabije n’indwara zitandukanye zidakira.
Reka turebe ingaruka zo kunywa isukari ku buzima bwacu:
Kwiyongera kw’ibiro
Abantu bafite umubyibuho ukabije bakomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, byemezwa ko ibyo kunywa abantu bafata buri munsi ari byo bigira uruhare .
Isukari iri mu byo kunywa nka soda, imitobe itunganyirizwa mu nganda n’icyayi kiryohereye usanga harimo icyitwa fructose. Ubu ni ubwoko bw’isukari iba mu buki no mu mbuto.
Iyo ufashe fructose nyinshi bituma usonza ukumva ukeneye kurya cyane). Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwagaragaje ko iyo ufashe ibintu birimo fructose cyane utangira kugira ikibazo cya leptin.
Leptin ni yo ikumenyesha ko ushonje, n’iyo uri kurya ni yo ikumenyesha ko ugomba kurekera kurya. Ntabwo ibintu birirmo amasukari bishobora gutuma inzara ufite ishira, ahubwo ugumya gufata byinshi kubera uburyohe uba ukurikiye. Ibi bituma ibiro byawe byiyongera.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha isukari nyinshi bituma ibiro byawe byiyongera, bikaba intandaro yo kurwara indwara nka diyabeti. Kunywa isukari nyinshi bituma igice cy’inda cyiyongera bitewe n’ibinure byirema, bigatuma utangira kugira ibibazo byo kurwara umutima na diyabeti.
Kunywa isukari nyinshi bitera indwara y’umutima
Gukoresha isukari nyinshi bituma ujya mu byago byo kuba warwara indwara y’umutima, ihitana umubare w’abantu benshi hirya no hino ku Isi. Bituma ikigero umutima watereragaho cyiyongera, bikagushyira mu byago byo kurwara umutima.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 25,877 banywa isukari nyinshi bwagaragaje ko baba bari mu byago byo kurwara umutima ugereranyije n’abatayifata.
Gukoresha ibyo kunywa birimo amsukari menshi haba hari ibyago byo guturika udutsi two mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu banywa ibintu birimo isukari nyinshi inshuro 8 mu cyumweru biyongerera ibyago byo kuba baturika udutsi two mu mutwe.
Kurwara ibiheri mu maso
Amafunguro n’ibyo kunywa byiganjemo amasukari byongera ibyago byo kuba warwara ibiheri mu maso, cyangwa kumera nkuwababutse mu maso. Ibyo kurya byiganjemo amasukari cyane ibyanyuze mu nganda, byongera isukari nyinshi mu maraso.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 24,452 basanze gukoresha isukari nyinshi byaratumye bagira ibiheri, ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu baba mu byaro aho badakoresha ibintu byaciye mu nganda cyane, bwagaragaje ko badakunda kurwara ibyo biheri.
Ikongerera ibyago byo kurwara diyabeti y’ubwoko bwa kabiri
Uyu munsi, umubare w’impfu z’abantu bicwa na diyabeti zigenda ziyongera hirya no hino ku Isi, ikindi iyi ndwara ituma igihe cyo kurama kigenda kigabanuka, iyi ndwara yikubye umuvuduko wayo mu bantu mu myaka 30 ishize, ndetse bigaragara ko izarushaho kwibasira ikiremwamuntu mu myaka iri imbere mu gihe ntagikozwe.
Bigragazwa ko kunywa isukari nyinshi bigira uruhare mu kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
N’ubwo ntabushakashatsi bwihariye bwakozwe bugaragaza niba gukoresha isukari nyinshi hari isano bigira ku kuba umuntu yarwara diyabeti, ariko hari ibimenyetso bibigaragaza. Kurya ibintu birimo amsukari menshi bituma ibiro byiyongera ndetse n’ibinure ibyo biguha amahirwe menshi yo kurwara diyabeti. Umubyibuho ahanini uterwa no gufata amasukari menshi ni cyo kintu cya mbere gitera ibyago byo kurwara diyabeti.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu banywa ibyo kunywa biryohereye baba bafite ibyago byo kuyirwara.
Ibyago byo kurwara kanseri
Amafunguro akungahaye ku masukari ashobora gutuma ugira umubyibuho ukabije bikakubera ibyago byo kuba warwara indwara ya kanseri.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 22,720 mu gihe cy’imyaka 9, bakoreshaga ibyo kunywa birimo amasukari menshi, bwasanze bafite ibyago byo kuba barwara kanseri yo mu bugabo (prostate).
Haracyakorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo hamenyekane isano iri hagati yo gukoresha isukari no kuba warwara kanseri.
Ibyago byo guhangayika
Mu gihe ifunguro ryuzuye riba rigamije kugufasha, ibyo kurya byo mu nganda birimo isukari nyinshi bishobora kugira uruhare mu bijyanye nuko ubwawe wiyumva bijyanye n’amarangamutima yawe. Kunywa isukari nyinshi bituma uhangayika.
Gukoresha isukari nyinshi byagaragaye ko bigira uruhare mu by’imitekerereze, ibibazo byo kwibuka kuba wagira umunabi no guhangayika. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 8000 banywaga amagarama 67 ku munsi, 23% bumvaga muri bo bahangayitse ugereranyije n’abagabo banywaga amagarama 40 ku munsi.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri leta zunze ubumwe z’Amerika cyitwa NLM (National Library of Medicine), bwakorewe ku bagore 69000, abafataga isukari nyinshi bari bafite agahinda gakabije.
Kugira uburwayi bw’impyiko:Isukari nyinshi unywa ituma habaho umuvuduko w’amaraso ukaba watuma impyiko zigira ikibazo
Kwangirika kw’amenyo: Iyo ufata ibyo kurya birimo amasukari, aside irimo mu byo wariye yangiza amenyo.
Kunanirwa gutekereza:Isukari nyinshi ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo gutekereza, no kugira uburwayi bwo kwibagirwa no kuba yaturika udutsi tw’ubwonko.
Niyobuhungiro David


