Igereranya rya rezo na interneti bike hamwe n'ibindi byinshi n'uburyo ingufu z'imirasire zinjira mu mubiri

Ibyago ku muntu ukunze kugira ikibazo cya rezo na interineti igenda gake

Rezo na interineti bigenda gake ni ikibazo abenshi bakoresha telefone ngendanwa binubira kubera ko cyangiriza itumanaho hagati y’uyu n’undi, by’umwihariko mu gihe bahamagarana.

Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cy’ubushakashatsi aherutse gukora cyitwa ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yagaragaje ko ukoresha telefone ifite ‘rezo’ na interineti bigenda gake, aba afite ibyago byinshi byo kwinjirirwa n’ingufu z’imirasire (radiation), zakwangiza utunyangingo tugize umubiri.

Dr Annely arasaba abafite telefone zigorana ku kijyanye na rezo na interineti kujya bazikoresha gusa mu gihe babona ziri ku murongo umwe (stable network), zidahindagurika, kuko guhindagurika kwazo (zimanuka, zizamuka) gukenera ingufu nyinshi z’imirasire, zateza ibyago byinshi.

Ibi ariko ngo bitandukanye n’iby’ukoresha telefone ikunze kuba ifite rezo na interineti yihuta, kuko ahanini ziguma mu mwanya umwe, bityo zigakenera ingufu z’imirasire nkeya zateza ibyago bike mu mubiri w’umuntu.

Dr Annely avuga ko ikoranabuhanga, by’umwihariko iryo gukoresha telefone ngendanwa ari ingenzi mu buzima, ariko agasaba abantu kumenya uburyo barikoresha neza, kuko kurikoresha nabi byangiza ubuzima bwabo.

Igereranya rya rezo na interneti bike hamwe n'ibindi byinshi n'uburyo ingufu z'imirasire zinjira mu mubiri
Igereranya rya rezo na interneti bike hamwe n’ibindi byinshi n’uburyo ingufu z’imirasire zinjira mu mubiri

Dr Mukarukaka Annely

Dr Mukarukaka ni umuhanga mu bugenge mu bya nikeleyeri (Nuclear Physics), akaba yarize icyiciro cya kabiri n’igihanitse (Masters) muri kaminuza ya Dar es Salaam, UDSM (University of Dar es Salaam) iherereye mu murwa mukuru wa Tanzania.

Impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yayikuye muri kaminuza ya Nairobi muri Kenya, mu bumenyi bwa nikeleyeri. Dr Mukarukaka aba i Dar es Salaam muri Tanzania ku mpamvu z’akazi.

Iki gitabo gikubiyemo ubu bushakashatsi wabisanga kuri twitter ya Dr Mukarukaka, yitwa @NKUNDAURWANDA22 .

Dr Annely asobanura ko gukoresha telefone ifite rezo nke bigira ingaruka ku buzima
Dr Annely asobanura ko gukoresha telefone ifite rezo nke bigira ingaruka ku buzima

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *