arton136081-8880d.jpg

Ibyaranze igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 ku Banyarwanda baba muri UAE (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’inshuti zabo bibutse ku ncuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, umuhango ukaba wabereye mu Mujyi wa Dubai.

Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi ncuro wabaye mu bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye witabirwa n’abantu bakeya kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo, naho abandi bakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho barimo na Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre.

Nk’uko bisanzwe, igikorwa cyatangiye hafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakurikizaho gucana urumuri rw’icyizere.

Hakurikiyeho ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye i Dubai witwa Mukasekuru Grace wasangije abari bitabiriye iki gikorwa n’abagikurikiraga ku ikoranabuhanga inzira y’inzitane yanyuzemo kugeza kugeza ubwo arokotse, ndetse n’intambwe agezeho ubu mu kwiteza imbere.

Perezida wa Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre mu butumwa yatanze yasabye Abacitse ku icumu rya Jenoside gukomeza gushaka icyakubaka ubuzima bwiza no kubaka igihugu muri rusange bityo n’abazabakomokaho bakazabafatiraho urugero.

Ati: ”Bibasaba gushakisha icyakubaka ubuzima bwiza cyose no gukomeza ubuziraherezo kwiyemeza gutunganya uwo mugambi ndetse no guha uwo murage urubyiruko.”

Hategeka Emmanuel uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko igikorwa cyo kwibuka ari umwanya wo kureba iyo igihugu kiva n’iyo kigana bityo bigafasha abagituye kwibuka ariko baniyubaka.
Ambasaderi Hategeka yakomeje asaba Abanyarwanda aho bari hose ku isi kurwanya amacakubiri n’abapfobya Jenoside

Ati : ”Dukomeze gahunda yo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge kuko tuzi neza ingaruka z’amacakubiri kandi tunakomeza kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose.”
arton136081-8880d.jpg
Abanyarwanda baba muri UAE bakikije Ambasaderi Hategeka Emmanuel
whatsapp_image_2020-06-28_at_01.49.11_1_-877b3.jpg
Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre atanga ubutumwa ku bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka
whatsapp_image_2020-06-28_at_01.49.11_1_-877b3-2.jpg
whatsapp_image_2020-06-28_at_01.49.11_3_-574e3.jpg
whatsapp_image_2020-06-28_at_01.49.11_2_-d087d.jpg
Mukasekuru Grace warokotse Jenoside atanga ubuhamya bw’inzira y’inzitane yanyuzemo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *