IMG-20251105-WA0007

Ibyishimo by’abakunda imikino biri kure mu gihe federasiyo zikiyobowe nabi: Abadepite

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na Minisiteri ya Siporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite, ubwo yagezwagaho raporo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2022/2023.

Mu byo abadepite bagaragarije Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, harimo akayabo gashorwa mu mikino kadahura n’umusaruro uvamo ndetse no kuba kuba za federasiyo ziyobowe mu kavuyo.

Depite Eugène Mussolini yabwiye Minisitiri wa Siporo ati: “Gukurikirana amafaranga ni kimwe, ariko ikigambiriwe ni guha Abanyarwanda ibyishimo muri ya mikino. Bashobora kubereka uko bakoresheje amafaranga ariko ntitubone  umusaruro muri Basketball, muri Football, muri volleyball. None aho umusaruro w’ibyishimo tuzawubona gute dushyiramo miriyari zirenga icyenda?”

Depite Karinijabo Barthélemy na we yagaragaje ko ibyishimo by’abakunda imikino bikiri kure, mu gihe federasiyo zikiyobowe nabi.

Ati: “Mwatubwiye yuko ijisho murihanze mu batoya. Ni byiza, ariko nanone Minisiteri ya siporo ikwiye kugira n’ijisho ku mikorere y’amafederasoyo, n’uyu munsi haracyari ibibazo mu mafederasiyo. Amafaranga azitangwaho yakagombye kuba ari amafaranga azana bya byishimo, atanga umusaruro akanashimisha twese Abanyarwanda, kubera ko dufite amakipe nkayo mwavugaga.”

Uyu mudepite yagaragaje ko hari nk’aho umwana ava mu irerero afite impano yo gukina ariko bikarangira ipfapfanye bitewe na Federasiyo y’umukino akina yakabaye imwitaho.

Ati: “Nk’uko mwabivugaga, umwana azamuka afite impano ariko yagera mu makipe ayobowe nabi abantubirirwa barwaniramo, birirwa bategana imitego, ugasanga ya mpano iradindiye, icyo twari twizeye ku mwana w’umunyarwanda ntitukibonye, ibyishimo twari twiteze kuri wa munyarwanda ntitubibonye ugasanga imbaraga igihugu cyashyizemo ntizitanze umusaruro.”

Kuri iyi ngingo Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko federasiyo zasabwe kuzuza inzego, kugira ngo bakore kinyamwuga no gushyiraho amategeko asobanutse .

Yagize ati: “Twakoranye na RGB amabwiriza arahari, agaragaza abakwiye kuba abanyamuryango basabwa iki. Buriya uko tubashishikariza kuzuza inzego z’ubuyobozi ni nako birushaho kuba kinyamwuga. Nicyo kintu tugomba gukomeza gufatanya na RGB n’Abanyarwanda muri rusange, kuko izo kipe turi kuvuga zigizwe n’Abanyarwanda.”

Ubwo Minisiteri ya Siporo yitabaga PAC mu mezi make ashize, mu bibazo byagaragaye harimo imikoreshereze ya Frw 9,704,799,726 Frw yo gutegura imikino inyuranye yohererejwe za federasiyo ariko ntakorerwe igenzura, Frw 129,981,395 Minisiteri yohereje ariko ntatangirwe raporo igaragaza ikoreshwa ryayo na Frw 676,305,054 yatanzwe ariko hakaba nta nyandiko zuzuye ziyasobanura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *