Ibyiza biri imbere: Kagame abwira abajyanama b’ubuzima bamusezeranyije kumuhundagazaho amajwi

Perezida Paul Kagame yashimiye abajyanama b’ubuzima ku bw’akazi gakomeye bamaze igihe bakorera Abanyarwanda, abasezeranya ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose mu guhindura imibereyeho yabo ndetse no kuubungura ubumenyi bakenera mu kazi kabo ka buri munsi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo yaganiraga n’abajyanama b’ubuzima babarirwa mu 8,000 bo hirya no hino mu gihugu.

Ni igikorwa cyabereye muri BK Arena mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye abajyanama b’ubuzima ku bw’akazi gakomeye bamaze igihe bakora

Ati: “Mwebwe abakozi b’urwego rw’ubuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima ndagira ngo mbashimire. Byinshi igihugu kimaze kugeraho birimo ibyavuzwe n’ibitavuzwe ni ukubera mwebwe, ndetse abenshi muri mwe mukanabikora nta gihembo, nta mushahara; n’abitwa ko bahabwa umushahara ni mutoya ntabwo ungana n’akazi bakora uko kangana”.

Yunzemo ko “igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera”, ashimangira ko ibintu byose kugira ngo bigerweho byubakira ku buzima.

Perezida Kagame yagaragaje amikoro make nk’intandaro ituma abakozi bose badahabwa ibyo bakagombye guhabwa, gusa yizeza ko inzego zitandukanye zizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubushobozi bwatuma u Rwanda rurushaho kugera ku byo rukeneye buboneke.

Yavuze ko kuri ubu leta ifite inshingano zo gukora iyo bwabaga kugira ngo abajyanama b’ubuzima bakoresha umutima wabo n’ubushake ari izo “kubaha ubumenyi bwatuma bakora bakoresheje n’ubushake bwabo neza kurushaho”.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gusaba abarimo Minisiteri y’Ubuzima gukora ibishoboka byose kugira ngo “buri wese ku rwego ari ho rwose agira guhuguurwa, kumenya no guhora yongera ubumenyi abona kugira ngo arusheho gukora neza”.

Perezida Paul Kagame kandi yijeje abajyanama b’ubuzima kubungura ubumenyi ku bijyanye n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuborohereza akazi basanzwe bakora.

Yunzemo ati: “Ndabasezeranya ko tuzakomeza gukora ibishoboka byose, iby’ibanze turabifite; ni mwe, ni ubushake bwanyu n’ibindi. Kubyubakiraho na byo ntabwo byagorana”.

Perezida Paul Kagame yibukije abajyanama b’ubuzima ko hari ibikorwa bya politiki igihugu cyitegura kujyamo (amatora), atararangiza kuvuga bamusamira hejuru bamubwira bati: “Ni wowe, ni wowe, ni wowe, ni wowe” mu kumugaragariza ko ari we bari inyuma.

Undi yabasubije ko “Politiki navugaga ni iyo ngiyo, abazana Politiki iruta iyo ngiyo abe ari bo muzatora. Ibyiza rero nk’uko bivugwa biri imbere”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *