Ibyiza byose ntabwo biba mu mahanga- Min. Mutimura akebura abajyanayo abana kwiga

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasabye ababyeyi kwirinda kwirirwa bajya gushaka amashuri y’abana babo mu bihugu bituranye n’u Rwanda agereranije n’ireme ry’uburezi bifite n’iry’u Rwanda.

Min Mitumura ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2019, nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi b’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda, inama Minisiteri y’uburezi yakomoreyemo ibigo byigenga gukomeza kwigisha mu ndimi z’amahanga.

Hari hashize igihe gito Minisiteri y’uburezi itangaje ko ibigo byigenga kuva mu by’incuke kugeza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza bigomba kwigisha mu Kinyarwanda amasomo yose, uyu mwanzuro ntabwo abayobozi b’ibi bigo bari bawakiriye neza kuko bavugaga ko uzabagiraho ingaruka ndetse n’ababyeyi bakajya gushakira abana babo amashuri mu bihugu by’ibituranyi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda nibwo iyi Minisiteri yari yavuze ko ikigo kitazubahiriza uyu mwanzuro kizamburwa ubu burenganzira, ariko ntabwo byari byakiriwe neza, aribyo abyeyi bavugaga ko babibonagamo ingaruka zikomeye.

Uyu ati ” Ntabwo byari byoroshye kubwira umwana w’umunyarwanda ngo niyige mu rurimi rumwe ni nko kumuzirikira aho. Bari bamaze kubitubwira[Ababyeyi] ko abana babo babajyana”.

Uyu mubyeyi we abibona nk’ibyari bifite ingaruka ku bana “Ni ibintu byari bikomereye ababyeyi, abantu bahindura batabanje kubivugana, ibi bintu nabyo usanga ababyeyi bavuga ngo abana bacu nabo barahuzagurika mu kwiga”.

Nyuma yo kubakomorera gukomeza kwigisha mu ndimi z’amahanga, nibwo Minisitiri yaboneyeho kubasaba kudakomeza kujyana abana babo kwiga mu bihugu by’ibituranyi ngo kuko basanga nta kirenze basangayo.

Ati “Ibyiza byose ntabwo biba mu muhanga, iyo tugereranyije ireme ry’uburezi mu bihugu duhana imbibi, birababaje kubona abana bacu tubohereza hirya no hino mu bihugu duhana imbibi kubera ko twabwiwe ko ayo mashuri ari meza ariko mu by’ukuri atari meza”.

Nubwo aya mashuri yemerewe kwigisha mu ndimi z’amahanga byari bisanzwe byigishamo kuva mu ncuke kugeza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, bamwe mu babyeyi bavuga ko izi mpinduka za hato na hato Minisiteri igenda izana zikunze kugira ingaruka.

Uyu ati “Minisiteri y’uburezi y’u Rwanda igira impinduka nyinshi cyane, wibaza impamvu hahoraho impinduka bikakuyobera, rimwe ngo turigisha mu kinyarwanda turabihindura noneho umwana ahera hasi yiga igifaransa,… byica mu mutwe w’abiga, yaba abigisha n’abigishwa barasa nk’abari mu rujijo kuko baba bibaza ngo ejo bizamera gute”.

Ni kenshi abayobozi b’u Rwanda bagiye bumvikana bakangurira ababyeyi kurekera abana babo bakiga mu mashuri y’imbere mu gihugu, ibintu benshi bagiye bagarukaho bavuga ko abayobozi babivuga mu gihe ababo barimo kwiga muri Amerika n’Iburayi.

Umusesenguzi, Francois Ntakiyimana mu kiganiro kuri kt press, yagize ati “Mineduc ntishobora gushyiraho gahunda ihamye mu gihe abana benshi b’abayobozi batiga mu ishuri rya rubanda cyangwa se École Publique’.

Mugenzi we, Nzisabira Philippos ati “Mineduc ni akarima k’igikoni nyirako akoresha uko ashaka! ibyo bigaragazako nabo bafata ibyemezo bahubutse gusa n’ubundi iyo ukora ibyo utazi utegereza abazagukosora! gusa birababaje cyane”.

Iki cyemezo cyo kwemerera ibigo byigenga gukomeza kwigisha mu ndimi z’amahanga byari bisanzwe byigishamo gifashwe mu gihe umwaka w’amashuri 2020, uteganijwe gutangira ku wa 6 Mutarama 2020.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *