img_0776-5-f7075

Ibyiza u Rwanda rwakunguka mu mibare mu gihe buri muturage yaba yimakaje gusaba fagitire ya EBM

Ku wa 14 Kanama 2025 ubwo Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), Niwenshuti Ronald yari kumwe n’abanyamakuru mu karere ka Musanze, yagaragaje ko “umusoro ku gihugu ni nk’amaraso mu mubiri”.

Nk’uko umubiri wabuze amaraso nyirawo azahara akaba ashobora no gutakaza ubuzima, ni na ko bigenda ku gihugu cyabuze amafaranga aturuka ku misoro, kuko kugira ngo kibeho biba bigoye cyane.

U Rwanda by’umwihariko ni kimwe mu bihugu bishobora kubura umusoro rukazahara, kuko ruri mu bifite umutungo kamere (amabuye y’agaciro, ubutaka n’ibikomoka kuri peteroli) udahagije, hejuru y’ibyo aho ruherereye (kuba rudakora ku nyanja) na ho hakaba hatarworohereza kuba rwatumiza mu mahanga ibicuruzwa abaturage babyo bakeneye mu buryo bworoshye.

Izi mbogamizi zituma igihugu cyisanga inzira ishoboka cyinjirizamo amafaranga yo kugitunga ari imisoro ituruka mu bikorwa bikorerwa ku butaka bwacyo; dore ko n’inkunga abarimo Ababiligi bakigeneraga bazihagaritse.

Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangazaga ingengo y’imari ingana na Frw miliyari 7,032.5 u Rwanda ruzakoresha hagati ya 2025 na 2026, yavuze ko 92% by’ayo mafaranga azava imbere mu gihugu. Amenshi muri aya mafaranga (54%) agomba guturuka mu misoro izunganirwa n’ishoramari rya Leta, inguzanyo Leta igenda ihabwa ndetse n’inkunga nke z’amahanga zigomba kutarenga Frw miliyari 585.2.

Ibi bisobanuye ko Abanyarwanda ari bo bagomba kwishakamo ubushobozi buzatuma igihugu kibona ibyangombwa byose nkenerwa birimo ibikorwa remezo nk’imihanda myiza, amavuriro, amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’ibindi igihugu gikenera nk’intwaro zo kukirinda, imiti…biciye mu misoro.

Imibare itangwa na RRA yerekana ko mu misoro yose ikusanywa mu gihugu, uza imbere mu kwinjiza amafaranga menshi ari umusoro ku nyongeragaciro (TVA) winjiza hagati ya 31 na 33% by’imisoro yose ikusanywa.

Ibi bivuze ko uyu musoro ari wo ugira uruhare runini mu buzima bwa buri munsi bw’igihugu.

Iyi TVA ituruka ku bicuruzwa na serivisi Abanyarwanda cyangwa undi wese uri mu gihugu ahabwa abanje kugira ikiguzi yishyura (mbese ibyo wariye), ibivuze ko buri muntu wese uri mu gihugu ashobora gufasha Leta kubona uyu musoro ku gicuruzwa cyose na serivisi yahashye.

Uko wagira uruhare mu gutuma Leta yinjiza umusoro ku gicuruzwa waguze

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu byo gikangurira Abaturarwanda umunsi ku wundi, harimo gusaba inyemezabwishyu ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose baguze cyangwa indi serivisi bahawe babanje kwishyura, mu rwego rwo gufasha igihugu kubona amaraso agitunga.

Bijyanye no kuba hari bamwe mu bacuruzi banyereza umusoro bigatuma igihugu kizahara, Leta yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga inyemezabwishyu buzwi nka EBM mu rwego rwo korohereza abaguzi n’abacuruzi gutanga umusanzu wabo ku iterambere ry’igihugu.

Ibicuruzwa byose dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi yaba ibyo turya, ibyo tunywa, ibikoresho n’izindi serivisi bitanga umusoro ungana na 18%; kandi Leta ikangurira buri wese guharanira ko umusoro w’igicuruzwa yaguze ugera mu isanduku yayo biciye mu gusaba inyemezabwishyu ya EBM.

Inkuru nziza ni uko iyo usabye inyemezabwishyu ya EBM birangira usubijwe 10% y’umusoro winjije.

Inyungu mu mibare!

Kugira ngo dusobanukirwe neza inyungu ibi bifite, reka twifashishe imibare yoroshye.

Wowe Mujawamariya utuye i Nyabinoni ya Muhanga, wari uzi ko kuri buri Frw 50 wishyura ugura ikibiriti cyo gucana haba hariho Frw 9 y’umusoro wawe agomba kujya mu isanduku ya Leta? Bivuze ko umucuruzi aba agomba gutwara Frw 41 andi akajya gutunga igihugu.

Aha mfashe ikibiriti kubera kiri mu byangombwa nkenerwa buri rugo rwo mu Rwanda rukenera mu buzima bwa buri munsi, ariko nko ku nusu y’umunyu turya buri byumweru bibiri (hari n’abayirenza cyangwa bakajya munsi yayo), kuri Frw 400 tuyigura haba hariho Frw 72 y’umusoro wacu ugomba gufasha igihugu kubaho.

Ibaze noneho kwa Gakire utuye mu Muhima wa Nyarugenge buri cyumweru barya ibilo bibiri by’inyama? Niba ibi biro bibiri mubyishyura Frw 10,000; nimujye mwibuka ko hagomba kuvaho TVA ya Frw 1,800 agomba gufasha u Rwanda kwirinda gusabiriza.

Bazimaziki w’i Musanze ugiye mu mujyi akagura agafunga k’umuceri ka Frw 40,000; icupa ry’amavuta yo guteka rya Frw 20,000; matelas ya Frw 200,000, Televiziyo ya Frw 300,000 na Gaz yo gucana ya Frw 20,000; namwe mumenye ko muri Frw 580,000 muhahishije hariho TVA ya Frw 104,000.

Reka noneho tuve ku muntu ku giti cye tujye mu gihugu hose, dore ko nta rugo na rumwe rudahaha, wenda n’ubwo zose zidahahisha amafaranga angana.

Ibarura rusange ryabaye muri 2022 ryerekana ko mu Rwanda hari ingo 3,312,743; n’ubwo mu myaka itatu ishize nta washidikanya ko ziyongereye.

Kugeza ubu biragoye kumenya impuzandengo y’amafaranga buri rugo rwo mu ruhahisha buri kwezi, ariko wenda reka dufate ko ari Frw 10,000.

Ukoze imibare wabona ko buri rugo niba ruhahisha Frw 10,000 yajya avaho Frw 1,800 y’umusoro; wayakuba n’ingo zose akaba arenga Frw miliyari 5.9 ku kwezi igihugu cyakwinjiza.

Ibaze noneho uyakubye n’amezi 12 agize umwaka! uzi ko yarenga Frw miliyari 71.5?

Aya mafaranga ararengaho gato ¼ cy’ayo Leta y’u Rwanda iteganya gukoresha ubwo izaba yubaka ikiyaga gishya kizahuza Umujyi wa Kigali n’Intara zirimo iy’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba ndetse hari umwubatsi wambwiye ko ashobora kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 89 (uva i Kigali ukagera i Musanze).

Ashobora kandi kugura drones zitwara abagenzi za eVTOL zikabakaba 200 u Rwanda rwamuritse ngo rujye ruzifashisha mu gutwara abagenzi.

Icyakora kugira aya mafaranga aboneke, ni uko buri wese yajya agira umuco wo kwaka inyemezabwishyu (Fagitire) ya EBM, nk’uko RRA imaze igihe ibisaba Abaturarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *