Ibyo muzantorera ni namwe muzabikora- Umukandida Kagame wa FPR

Mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, ibihumbi by’abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’iyi Ntara , bazindukiye kuri Site ya Huye aho bakiriye Umukandida w’uyu Muryango.

Paul Kagame yagiye kuhakomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, aho yabwiye abari bahateraniye ko ibyo bazamutorera nabo bazabyikorera bisobanuye ko bazakomeza gufatanya muri urwo rugendo.

Yavuze ko gutora FPR n’umukandida wayo bisobanuye ko nta mateka mabi azongera kurangwa mu Rwanda. Yongeyeho ko ahari Politiki nziza amajyambere yihuta hanyuma umutekano ushingirwaho n’iryo terambere ukitabwaho ugakomera kugirango hatagira ikibihungabanya.

Yemeye kubabera umukandida kuko ibyo bazamutorera bazabyikorera nk’abafatanyije urugendo rw’iterambere kandi ko urugendo yatangiye rwo kubaka u Rwanda azarukomeza, kuko atari mu bacika intege.

Ati” Naho kubabera umukandida ndabyemeye. Igituma mbyemera n’uko ibyo muzantorera ni namwe muzabikora. Ni ukubajya imbere tugafatanya tukagenda urugendo rumwe rwiyuka rwubaka igihugu cyacu , mbese amajyambere ni yayandi aza uko imyaka ihise..Yabwiye abari bateraniye aho ko bo nawe bari mu nzira imwe.

Uretse urubyiruko n’abashesha akanguhe baje gushyigikira Umukandida wa RPF Inkotanyi, abahagarariye imitwe ya Politiki yifatanyije n’uyu muryango FPR Inkotanyi muri ibi bikorwa mu kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *