Ibyo Sankara yavuze ntibyigeze bihungabanya umubano wacu na Zambia_Minisitiri Biruta

Mnisitiri w’Ubuanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Zambia ugihagaze neza nk’uko wahoze n’ubwo Maj. Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinje Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo Nsabimana yavugiye mu rukiko rw’i Nyanza ashinja Perezida Lungu wa Zambia kuba ari we wateraga inkunga ibitero bya FLN, byatunguranye kuko na Guverinoma y’u Rwanda aribwo yari ibyumvishe nk’uko n’abandi bose babimenyeye aho nta numwe wari uzi ayo makuru.

Ku itariki ya 13 Nyakanga ni bwo Maj. Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yagaragaye imbere y’urukiko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, aburana ibyaha bigera kuri 17 aregwa bishingiye ku bitero bya gisirikare byagabwe mu karere ka Nyaruguru n’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi. Nsabimana yemeye ibyaha aregwa avuga ko yabikoraga ashutswe.

Nsabimana kandi yahishuye ko ibi bitero byaterwaga inkunga na Perezida Edgar Lungu wa Zambia abinyujije mu mpuzamashyaka arwanya Leta y’u Rwanda, P5 iyobowe na Paul Rusesabagina. Ubwo ibi bitero byagabwaga i Nyaruguru, Sankara yavuze ko Perezida Lungu yari aherutse gutanga inkunga y’amafaranga 150,000$, gusa Guverinoma ya Zambia ikimara kumenya ibyo Nsabimana yasohoye itangazo ribyamaganira kure ndetse Perezida Lungu yohereza intumwa mu Rwanda igirana ikiganiro na Perezida Kagame.

Minisitiri Dr Vincent Biruta aganira n’itangazamakuru, yavuze ko iki kibazo Guverinoma y’ u Rwanda yakiganiyeho n’iya Zambia hakaba hagiye gushakishwa icyateye Nsabimana kuvuga ibi kuko ari ubwa mbere Zambia yari ivuzweho ibintu nk’ibi.

Yagize Ati: “Hakenewe kumenya gusobanuka neza aho ibi birego byaturutse. Ku ruhande rwacu twabyumviye mu rukiko gusa kandi ntago byigeze bihungabanya umubano wacu na Zambia. Tuzakomeza gufatanya kugirango tumenye neza imvano yabyo.” Minisitiri Biruta kandi yavuze ko u Rwanda rwamaze kwemerera Zambia kuza gukora iperereza mu Rwanda kugirango imenye icyateye Nsabimana kuyishyira mu majwi mu rubanza rwe, imenye niba hari undi waba abyihishe inyuma nk’uko iki gihugu cyari cyabisabye.

Ati: “Icyo twavuga ni uko ibyavuzwe byose byavugiwe mu rukiko kandi n’uwabivuze turamufite. Twahaye Zambia uburenganzira bwo kohereza abantu bakaganira nawe kugirango bamenye imvano yabyo babikurikirane.”

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda na Zambia ari ibihugu bisanzwe bibanye neza nubwo hari bamwe mu barwanya u Rwanda bihisheyo ariko siho honyine bari kuko baba mu bihugu bitandukanye muri Afurika no ku isi, Guverinoma y’u Rwanda ikaba izakomeza gukorana n’iya Zambia kimwe n’ibindi bihugu kugirango abariyo bahagarike ibyo bikorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *