Ibyo tuvuga si igipindi: Dr Habineza wasabye njyanama ya Ngoma kwegura

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukukije akanaba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Dr Frank Habineza, yanyomoje abavuga ko ibyo avuga yiyamamaza ari igipindi ndetse na we akaba azi neza ko atatsinda amatora y’umukuru w’igihugu, avuga ko iyo aza kuba atiyizeye neza atari kwiyamamaza.

Ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024, nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byari byabereye mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

Ati: “Twavuye habi cyane, ishyaka ryacu ryabanje guhura n’ibibazo byinshi cyane, kugeza ubwo nanjye ubwanjye mpunga igihugu, na bamwe mu barwanashyaka bacu, abandi barafungwa, abandi baricwa. Byari ibihe bibi cyane”.

Avuga ko agarutse mu gihugu muri 2012, avuye muri Suède aho yari yarahungiye, yakomeje ibitekerezo bye ishyaka rigira ingufu, muri 2017 yiyamamariza kuba umukuru w’igihugu ariko aratsindwa.

Muri 2018 ishyaka rye ryabonye abakandida babiri mu nteko na we arimo, nyuma bagira n’umusenateri.

Ati: “Icyo gihe ibyo twari twemereye abaturage twarabikoze, bicamo ku kigero cya 70%. Iyo tuba turi ab’igipindi ntituba uyu munsi tubwira abaturage ibyo twabakoreye.”

Yakomeje agira ati: “Nta gipindi turimo kuko iyo wiyemeje kujya mu irushanwa uba uniyemeje gutsinda. Twizeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ariko tutanayatsinze, tugatsinda ay’abadepite, tukagira benshi bagera mu nteko ishinga amategeko, ibyo tuvuga nta kizatubuza kubishyira mu bikorwa. Ibyo tubizeza tuzabibagezaho rwose, ntitubeshya cyangwa ngo dukore nk’imperekeza.”

Habineza yashimiye abaturage n’abayobozi hirya no hino uburyo bamwakira neza aho ageze hose yiyamamaza, by’umwihariko uko yakiriwe mu turere twa Rusizi na Rubavu.

Yanenze cyane akarere ka Ngoma aho yanasabye ko njyanama yose y’ako karere ivaho kuko yishe itegeko ry’amatora ubwo akarere kamubangamiraga, ahiyamamariza ku wa 24 Nyakanga 2024.

Ati: “Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwaratubangamiye cyane kandi si ubwa mbere bubikora, kuko muri 2017 bwadufungiye kuri Sitade Cyasemakamba none n’ubu bwaratuvangiye cyane, buzana abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutubangamira bubishaka,mwarabyumvise”.

“Turasaba ko njyanama yose y’akarere ka Ngoma ivaho kuko yishe itegeko ry’itora itubangamira.”

Yavuze ko hari impinduka nyinshi zabaye kuko nko muri 2017 yiyamamaza, akarere ka Nyagatare kamwakiriye mu irimbi, ariko uyu mwaka kamwakiriye neza.

Yunzemo ko n’ubwo ishyaka ryabo rifite ibibazo by’ingengo y’imari bitaribuijije kwiyamamaza uyu mwaka, kuko icyo ryashyiraga imbere kwari ukugera ku baturage kandi rirabikora.

Habineza yasabye Imana kumufasha kuzagera ku banyarwanda bose mu turere 15 dusigaye, akagira ariko icyizere ko bizakunda, abaturage mu turere twose uko ari 30 bakabasha kumwumva bamubona imbonankubone.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *