1m6a9404-eefe0

Ibyo ukwiriye kumenya kuri VAR yashyizwe muri Stade Amahoro

Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi (Video Assistant Referee – VAR) ryashyizwe muri Stade Amahoro iherutse gusanwa aho hahise hanatangira igeragezwa ryayo. Mu gihe iryo geragezwa ryagenda neza, u Rwanda rushobora kwinjira mu bihugu bikoresha iyi tekinoloji mu mikino y’umupira w’amaguru.

VAR ni ikoranabuhanga rifasha abasifuzi mu gufata ibyemezo nyabyo mu bihe by’ingenzi by’umukino, muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiriye kumenya kuri iri koranabuhanga ryamaze kugezwe muri sitade Amahoro.

Ibikoresho bya VAR n’ababikoresha

Nk’uko Ambroise Hakizimana, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe abasifuzi muri Ferwafa, yabitangaje, VAR igizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo:

Kamera zitandukanye zifata amashusho y’umukino.

Icyumba cy’amashusho (Control room).

Screen zifasha mu gusuzuma ibikorwa biri kujya mbere.

Ibikoresho by’itumanaho bihoraho hagati y’umusifuzi wo mu kibuga n’ikipe ya VAR.

Ikipe y’abakoresha VAR ikurikiranira umukino kure hifashishijwe amashusho atandukanye mu buryo bwihuse. Iyi kipe igizwe n’umusifuzi wa VAR (akenshi uba ari umusifuzi wabigize umwuga cyangwa wahagaritse gusifura), abungiriza (AVARs) hamwe n’umukozi ushinzwe gusubiramo amashusho.

Ibikorwa bishobora gusuzumwa na VAR birimo: ibitego cyangwa kudahabwa igitego, penaliti, amakarita atukura ahita atangwa, ndetse n’ibindi byemezo byaba bigaragara ko bifite amakosa.

Ferwafa izasaba amahugurwa ya FIFA

Hakizimana yavuze ko Ferwafa iteganya gusaba FIFA amahugurwa ajyanye n’amabwiriza n’ubumenyi bwa tekinike bukenewe kugira ngo VAR itangire gukoreshwa ku mugaragaro. Aya mahugurwa azakorwa mu byiciro kandi abayitabiriye bagomba kuba bujuje amasaha y’amahugurwa ndetse bakabasha gutsinda ibizamini.

U Rwanda rufite bamwe mu bazi gukoresha VAR

Hakizimana yagize ati: “Turashima ko dufite Salma Mukansanga ufite uruhushya rwa VAR.” Mukansanga, umusifuzi mpuzamahanga w’u Rwanda uherutse guhagarika gusifura, yitabiriye amahugurwa ya VAR kandi yatanze umusanzu mu gushyira iri koranabuhanga muri Stade Amahoro.

Uretse Mukansanga, hari n’abandi basifuzi b’Abanyarwanda nka Samuel Uwikunda, Pantiente Rulisa, Aline Mutoni, Dieudonne Mutuyimana na Jean-Claude Ishimwe, basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze ku ikoreshwa rya VAR ariko bagikeneye ibyemezo bya FIFA.

VAR izakoreshwa no mu zindi sitade?

Hakizimana yasobanuye ko ikoranabuhanga rya VAR ryashyizwe muri Stade Amahoro rishobora no gukoreshwa mu mikino izabera mu zindi sitade z’igihugu. Ukoresheje ikoranabuhanga, ibibera ahantu hatandukanye bishobora gukurikiranwa mu buryo bwihuse mu cyumba cyashyiriweho VAR muri Stade Amahoro.

Amateka y’ikoreshwa rya VAR

Ikoranabuhanga rya VAR ryatangiye kwifashishwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Buholandi mu 2010, rigamije kugabanya amakosa y’abasifuzi. Mu gihe ikoranabuhanga ryo kureba niba umupira urengeje umurongo w’igitego (goal-line technology) ryatangiye gukoreshwa mu 2012, VAR yaje gukomwa mu nkokora n’abatayishyigikiraga.

Igerageza rya mbere ryakozwe mu mukino wa gicuti hagati ya PSV na FC Eindhoven muri Nyakanga 2016, mbere y’uko ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa gicuti wahuje u Butaliyani n’u Bufaransa ku ya 1 Nzeri 2016.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *