Ibyo wamenya ku byiza byo kunywa umutobe wa Karoti nibura ikirahure cya 20cl ku munsi

Kunywa ikirahuri cya ‘santilitiro’ makumyabiri (20cl) cy’umutobe wa karoti ku munsi, bifasha kubona 6% bya ‘calcium’ ikenewe ku munsi, iyo calcium igira akamaro mu gukomeza amagufa n’amenyo.

Gusa , si ihame ko wakomeza kunywa iyo ngano ya 20cl wagabanya cyangwa ukongera, gusa gukabya sibyiza.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Medical News Today’ bwagaragaje ko kunywa umutobe wa Karoti bifasha ibintu byinshi birimo no kurwanya kanseri y’igifu.

Hashingirwa ku kuba uyu mutobe ukungahaye ku byitwa ‘caroténoïdes’ ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, gusa ibyiza ni ukwirinda kuwunywa ku buryo bw’umurengera.

Umutobe wa karoti kandi ukungahaye cyane kuri vitamine C, ibyo bigatuma ufasha abantu barwara indwara zo mu buhumekero zihoraho.

Umutobe wa Karoti uzwiho kuba utuma uruhu rumererwa neza, rugatoha, rukanasa neza, ni umuti w’umwimerere uvura zimwe mu ndwara z’uruhu cyane cyane urwo mu maso. Kubera ikitwa ‘bêta-carotène’ kiboneka muri karoti, bituma kunywa umutobe wazo birinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba.

Urubuga rwa Healthline, rivuga ko umutobe wa karoti kandi ukumira indwara y’ishaza ifata amaso, ikandi ugira akamaro gakomeye mu mubiri w’umuntu mu guhangana n’impinduka, nko mu gihe umuntu yumva ananiwe cyane, wongera za vitamine mu mubiri.

Muri uyu mutobe habonekamo ubutare bwa (potassium, calcium, magnésium, phosphore, zinc, sodium, manganèse, fer, cuivre, sélénium, etc.) zinjira mu maraso mu buryo bworoshye, bitandukanye no kurya imboga.

Umutobe wa karoti ufasha umubiri w’umuntu kurwanya za ‘infections’ cyane cyane izifata mu myanya y’ubuhumekero, ni mwiza kandi ku buzima bw’amenyo.

Umutobe wa karoti kandi wigiramo vitamine K, ituma ‘calcium’ yinjira mu mubiri mu buryo bworoshye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *