Ibyo wamenya ku ijoro ry’ubugabe(Layilat Al Qadr) ryamanutsemo Qoro’an

Mu myemerere ya Kislam, ijoro ryubahitse kandi rihambaye kurusha ayandi ni ‘Ijoro ry’Ubugabe’ ari ryo Laylat al Qadr mu rurimi rw’Icyarabu. Ubuhambare bw’iri joro ahanini buterwa no kuba ari ryo ryamanuwemo igitabo gitagatifu cya Qoro’an bwa mbere gihishuriwe intumwa Muhamad [Imana imuhe amahoro n’imigisha]. Iri joro riboneka mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan rikaba ari n’igihe cy’umwihariko abayisilamu basenga cyane, basaba Imana kandi banasoma Qoro’an.

Mu gitabo gitagatifu cya Qoro’an, igice cya 97 (Surat al Qadr), uhereye ku murongo wa 1 ukageza ku wa 5, Imana iragira iti: “1. Mu kuri twayimanuye(Qoro’an) mu ijoro ry’igeno 2)Ese ni iki cyakumenyesha iri joro ry’igeno? 3. Ijoro ry’igeno riruta amezi igihumbi (ibyiza bikozwe muri iryo joro birusha igihembo ibyakozwe mu mezi igihumbi) 4. Abamalayika na roho(Malayika Jibril) barimanukamo babiherewe uruhushya n’Imana, bazanye amategeko agenga buri kintu cyose 5. Iri joro riba ryuje amahoro n’impuhwe z’Imana kugeza umuseke utambitse.

Muri iki gice (surat) cya 97 kigizwe n’imirongo(ayat)itanu,Imana yo ubwayo yivugira ko iri joro ari iry’agaciro gahambaye ndetse rikaba riruta amajoro asanzwe igihumbi. Mu murongo wa gatanu w’iki gice, Imana ivuga ko iri joro riba ari amahoro kugeza umuseke utambitse.

Ese umuntu yamenya iri joro ate?

Imvugo y’intumwa y’Imana yaturutse kwa Aisha (Imana imwishimire)yavuze ko Intumwa ya Allah (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yavuze iti: “Mushakishe Laylatul-Qadr mu minsi y’ibiharwe, mu minsi icumi ya nyuma ya Ramadhan” [Al-Bukhaariy]

Zimwe mu mvugo z’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) zagiye zigaragaza igihombo ku muntu ucikwa n’iri joro.

Biturutse ku musangirangendo w’Intumwa y’Imana Abu Hurayirah (Imana imwishimire) ngo iyo ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kwageraga, Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravugaga ati: “Ukwezi kwa Ramadhan kurabaziye, ni ukwezi kw’imigisha kuri mwe. Kwagizwe igifungo cy’itegeko kuri mwe, imiryango y’ijuru irafungurwa n’imiryango y’umuriro igafungwa ndetse n’amashitani arafungwa. Muri uku kwezi harimo ijoro ryiza kurusha amajoro igihumbi. Uzacikwa n’ibyiza by’iri joro azaba ari umunyagihombo gihambaye.” Iyi mvugo y’intumwa y’Imana iboneka mu gitabo cya An-Naswaaiy.

Imana muri Qoroan mu gice cya 44 (Surat AdDukhan) iragaruka kuri iri joro aho igira iti: “Muri ryo (ijoro) hitabwa kuri buri kintu cyose cy’agaciro.[Ad-Dukhaan: 1-4]
Igisobanuro cya“(Ijoro) muri ryo hitabwa kuri buri kintu cy’agaciro” kivuze ko iryo joro rya layilatul Qadir, Abamalayika bakora impinduka ku rubaho rurinzwe (Al-Lawh Al-Mahfuwdhw) muri iri joro ni ho abamalayika batumwe n’Imana bandikira ikiremwamuntu gahunda y’umwaka ugiye gutangira; ku bijyanye n’ubuzima, amafunguro n’ibindi bizatunga umuntu kugeza ku mpera z’umwaka (Byasobanuwe na Ibn ‘Umar, Mujaahid, Abu Maalik, Adh-Dhwahaak n’abandi bamenyi mu nyandiko yitwa– Ibn Kathiyr: 8:671)

Ibyo umusilamu yakora muri iyi minsi

Iyo intumwa y’Imana(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yinjiraga mu minsi icumi ya nyuma ya Ramadhan yihataga ku gukora ibyiza cyane ugereranyije n’indi minsi:
Biturutse kuri Aisha (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iyo yabaga ageze mu minsi 10 ya nyuma y’igisibo, yitangaga cyane ugereranyije n’indi minsi. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya [Muslim]

Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:”Uzakora Igihagararo cy’ijoro muri iri joro ry’igeno (Layilat Al Qadr) yizeye kandi yiringiye kubona ibihembo by’Imana nta bwibone, azababarirwa ibyaha bye byabanje.” Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari Vol 1, Book 2:34.

Muri iyi minsi abasilamu hirya no hino ku Isi bihata ibikorwa bitandukanye birimo gusoma Qoro’an, gusaba ubusabe (dua) butandukanye, gutanga mu nzira y’Imana, kunga ubuvandimwe, kwicara mu misigiti basoma Qoro’an (I’tikaaf), gusenga cyane(Ibaadah), gufata umwanya wo kwigenzura (self reflection) n’ibindi bitandukanye.

Ubusabe busomwa muri iri joro

Muri iri joro hasomwa ubusabe butandukanye bitewe n’icyo umuntu yifuza gusaba Imana kuko uwo amahirwe asekeye agahura na ryo, icyo asabye cyose Imana irakimuha.

Bumwe mu busabe umuntu yakwifashisha: “Muri iri joro ryiza ry’ubugabe, turashima Imana ko yatwemereye guhura na ryo, turayisaba ko yatwakirira ibikorwa byiza byacu, ko yakwakira amasengesho n’ubusabe bwacu kandi ko yahaza ukwifuza kwacu; haba hano ku Isi ndetse no ku munsi w’imperuka. Ameen.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *