Amateka agaragaza ko igihugu cy’u Bushinwa cyagiye cyadukamo ibyorezo byinshi kandi bifite ubukana. Si icyorezo cya corona virusi gusa kiri kubangamira abatuye Isi muri iyi minsi, cyahereye muri iki gihugu kuko no mu mwaka w’1855 higeze kwaduka ikindi cyorezo cyiswe Third Plague, ari cyo cyorezo cy’ibiheri cyo mu rwego rwa gatatu.
Iki cyorezo cyabanje kugaragara mu gace ka Yunnan mu cyahoze ari Qing Dynasty cyayoborwaga n’Umwami w’Aami witwaga Xianfeng mu mwaka we wa gatanu ku Ngoma ye. Iki cyorezo na cyo cyari gifite ubukana budasanzwe kuko cyishe abantu bagera kuri miliyoni 12 harimo miliyoni 10 bapfuye mu Buhinde gusa.
Igice cya Kabiri http://bwiza.com/?Ibyorezo-byabayeho-mu-mateka-y-Isi-bigahitana-abantu-benshi-n-uburyo-byagiye-151676
Iki cyorezo cyahawe iri zina, nyuma y’uko ari cyari cyadutse ku nshuro ya gatatu nyuma ya Plague of Justinian na Black Death Cyangwa se urupfu rwirabura cyari cyarahitanye kimwe cya gatatu cy’Abanyaburayi.
Nubwo iki cyorezo cyahereye mu Ntara ya Yunnan, mu gihe gito cyane cyari kimaze kugera no mu Ntara ya Guangxi na Guangdong. Mu mezi abiri gusa iki cyorezo cyari kimaze guhitana abantu 100,000.
Abashakashatsi batandukanye bagiye bakora uko bashoboye bagerageza guhangana n’iki cyorezo aho mu mwaka w’1894, umuhanga mu bya bagiteri, Alexandre Yersin yagaragaje ko mu gukumira iki cyorezo hajya hifashishwa imiti yica udukoko ; ‘insecticides’ na ‘antibiotics’.
Ibi abahanga babishingiraga ku kuba udukoko nk’inda n’imbaragasa byaragiraga uruhare mu gukwirakwiza iki cyorezo, kuko iyo twaryaga umuntu wanduye twarangiza tukaruma umuntu muzima, na we yahitaga yandura ako kanya.
Kera kabaye, uwitwaga Waldemar Haffkine yakoze urukingo, maze ku itariki 10 y’ukwa Mbere 1897, aba ari we wa mbere wacyisuzumiyeho. Bitewe n’umusaruro uru rukingo rwatanze, yahise yitirirwa ikigo kugeza ubu cyitwa Haffkine Institute.
Uyu munsi, Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19 giterwa na Virusi ya Corona, cyadutse mu mpera z’umwaka wa 2019 mu mujyi wa Wuhan, mu Bushinwa. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ni ryo ryemeje ko izina ry’iyi ndwara iterwa n’ubwoko bushya bwa corona virusi ari Covid-19.
Mu kwezi ka Kabiri k’uyu mwaka wa 2020, ni bwo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umunyamabanga Mukuru wa OMS, yabwiye abanyamakuru i Genève mu Busuwisi ku cyicaro cy’iryo shami ati: “Ubu noneho dufite izina ry’iyi ndwara rikaba ari Covid-19”.
Ijambo corona virusi rivuga umuryango w’amavirusi iyo virusi iherereyemo.
Iyo virusi ubwayo yahawe ikirango cya SARS-CoV-2 na komite mpuzamahanga ishyira za virusi mu byiciro. Abashakashatsi bakaba bari bamaze igihe basaba ko hajyaho izina ryemewe ry’iyo ndwara mu kwirinda ko habaho urujijo no kunena itsinda ry’abantu cyangwa igihugu.
Iri zina rishya ryakuwe ku magambo “corona”, virus” na “disease” (indwara), mu gihe 19 yo igaragaza umwaka yadukiyemo (yatangajwe bwa mbere na OMS ku itariki 31 y’ukwa 12 mu 2019).


