Icyamamare Lionel Messi yavutse ku itariki nk’iyi ya 24 Kamena mu 1987

Lionel Messi kugeza ubu ufatwa nk’umwami wa ruhago yavutse ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 1987 saa 05:55h, avukira Rosario muri Argentine.

Uyu munsi Lionel Messi yizihije isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko. Uyu mugabo waje kuba kabuhariwe mu mupira w’amaguru, yavukanye ubugufi bukabije ku buryo byari kugorana ko yakina umupira nk’umwuga n’ubwo yari afitemo ubuhanga butangaje.

Ku myaka umunani y’amavuko gusa, yaje kujya gukina mu ikipe y’abana yari iherereye i Rosario yitwaga Newell’s Old Boys. Lionel Messi bamaze kubona ko afite impano idasanzwe mu mupira w’amaguru, abaganga bahise batangira kumwitaho kuko ikibazo cy’ubugufi yari afite cyaterwaga no kuba yari afite imisemburo mike izwi nka “Hormone.”

Ababyeyi ba Lionel Messi ari bo George na Ceclia bahise biyemeza kuvuza umuhungu wabo nubwo byabasabaga gutanga amadorari mensi buri kwezi kugirango yongererwe Hormone.

Messi agize imyaka 13, yabonye amahirwe yo kujya mu ikipe y’abakiri bato ya FC Barcelona, La Masia maze iyi kipe ihita yiyemeza kwishyura ibisabwa byose kugirango avurwe, bihita binasaba umuryango we kwimukira muri Espagne.

Messi nubwo yari mugufi yatangiye kugaragaza ko ari umwataka ukomeye cyane kandi wihuta, maze batangira kumugereranya n’undi munya Argentine na we wabiciye bigacika, Diego Maradona.

Lionel Messi mu buzima bwe ntiyigeze akinira indi kipe uretse ikipe y’igihugu ya Argentine kuva yasinyira FC Barcelona afite imyaka 13.

Mu mwaka wa 2005 ni bwo Messi yatangiye kwandikwa mu bitabo by’amateka y’ikipe ya FC Barcelona nk’umwana muto witwaye neza, ndetse muri uwo mwaka nyine yanafashije ikipe y’igihugu ya Argentine gutwara igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 by’umwihariko ku mukino wa nyuma bakinaga na Nigeria.

Amateka akomeye Messi yayanditse bwa mbere mu mwaka wa 2009 ubwo yafashije FC Barcelona gutwara igikombe gihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w’u Burayi, Champions League, shampiyona ya Esgagne, La Liga, ndetse n’igikombe gihuza ikipe yatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’umwami, Super Cup.

Ibi rero byahise bituma muri 2009 Lionel Messi aba umukinnyi mwiza ku isi w’umwaka, ahabwa igihembo gihabwa uyu mukinnyi kizwi naka Ballon d’Or ya mbere.

Lionel Messi yakomeje kwigaragaza muri ruhago y’Isi kugeza ubwo n’ibihangange nka Maradona n’abandi batangiye kubona ko isi yongeye kubona umukinnyi nka bo.

Kugeza ubu Messi amaze gutwara Ballon d’Or esheshatu zose akaba arusha imwe Christiano Ronaldo usa nk’aho ari we mukinnyi bagiye bayingayingana ku buhanga mu mupira w’amaguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *