Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere icyiciro cya mbere kigizwe n’Abanyarwanda 29 muri 130 Uganda iherutse gutangaza ko igiye gufungura cyageze mu Rwanda kinyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Umwanzuro wo gufungura Abanyarwanda bamaze igihe bafungiwe muri Uganda watangajwe ku itariki 04 Kamena 2020 mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda zishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda yo kuwa 21 Kanama 2019 agamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warajemo agatotsi.
Mu byemejwe muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho harimo ko Abanyarwanda 130 Uganda yari imaze ifunze mu buryo budakurikije amategeko bazafungurwa muri iki cyumweru dutangiye nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yabitangaje.
Muri ibi biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Bituta akaba yarashimye intambwe imaze guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo ibihugu byombi bifitanye.
Byari biteganyijwe ko bazarekurwa mu byiciro bitandukanye, nyuma y’iki kigizwe n’Abanyarwanda 29 bageze ku mupaka wa Kagitumba, biteganyijwe ko abandi bazakomeza kugera mu Rwanda muri iki cyumweru.
Iyi ibaye incuro ya gatatu Uganda irekuye Abanyarwanda yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko kuva ibiganiro by’imishykirano byatangira muri Nzeri 2019. Ni mugihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangaje ko hari abandi 310 batazarekurwa bitewe n’ibyaha bakurikiranyweho.




