Icyizere cy’Abakongomani cyo gusimbura Gabon muri CAN cyaraje amasinde

Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), katesheje agaciro ikirego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC (FECOCA) ryari ryarezemo Gabon bapfa umukinnyi witwa Geulor Kanga.

FECOFA mu kirego cyayo, yari yashinje Gabon kuba yarakinishije Kanga imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN, nyamara afite ibyangombwa bibiri bitandukanye.

Ibyangombwa Gabon ifite byerekana ko Kanga wavukiye i Kinshasa afite imyaka 30 y’amavuko, gusa Congo Kinshasa na yo ikagaragaza ibindi byerekana ko yavutse mu 1985.

Abakongomani kandi bagaragazaga ko amazina nyakuri y’uriya mukinnyi ari Kiaku-Kiaku Kianga wahawe ubwenegihugu bwa Gabon agahindurirwa amazina.

CAF mu itangazo yasohoye yavuze ko mu nama zayo zabaye ku wa 09 Gicurasi no ku wa 24 Gicurasi, yasuzumye inyandiko zose zirebana n’uriya mukinnyi Gabon na RDC bagaragaje, ndetse inabasha kumva ibisobanuro by’impande zombi.

Iri shyirahamwe ryavuze ko iperereza ryaryo ndetse no kwiga ibimenyetso impande zombi zagaragaje, byerekanye ko Guelor Kanga Kaku yanditse muri Système ya CMS ya CAF nk’umunya-Gabon, ndetse kuva mu 2008 akaba yaragiye yitabira imikino itandukanye iriya mpuzamashyirahamwe itegura ari kumwe na Gabon ndetse n’amakipe yo muri kiriya gihugu.

CAF yavuze ko ibimenyetso FECOFA yagaragaje bidahagije ku buryo byakwemeza ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon ryacuriye uriya mukinnyi ibyangombwa.

Yunzemo ko nyuma yo gusanga nta gihamya cyerekana ko nta kibazo na kimwe uriya mukinnyi afite yanze yivuye inyuma ikirego cya RDC, ibisobanura ko Gabon igomba kwitabira CAN nta nkomyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *