1757926306616

Icyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ku busabe bwa EU bwo kurekura Ingabire Victoire

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateranye isesengura umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) usaba ko Ingabire Victoire arekurwa bidatinze.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko, bavuze ko uwo mwanzuro wa EU ari ugusuzugura igihugu cyigenga nk’u Rwanda no kwivanga mu mikorere y’ubucamanza bwacyo. Abadepite n’abasenateri bagaragaje ko ibyo bidakwiye, kuko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi bukora mu buryo bwigenga, hatitawe ku byifuzo cyangwa ibisabwa n’ibindi bihugu.

Abagize Inteko basabye ko icyo gikorwa cya EU gifatwa nk’icyo kwamaganwa n’Abanyarwanda bose, kuko kigaragaza, nk’uko babivuze, “agasuzuguro kigaragaza kudaha agaciro ubwigenge bw’igihugu.”

Ibi byavugiwe mu nama ihuriweho n’ama Komisiyo yombi z’Inteko zifite inshingano za politiki. Nyuma yo kubisesengura, hateguwe umwanzuro ushyikirizwa Inteko Rusange saa cyenda z’uyu munsi, kugira ngo hashingirwe ku cyerekezo cy’igihugu muri iki kibazo.

EU iherutse kugaragaza impungenge ku rubanza rwa Ingabire Victoire, ivuga ko rutubahirije amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu. Gusa, Leta y’u Rwanda yo ikomeje kugaragaza ko ubutabera bwacyo bwigenga kandi bukora mu mucyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *