Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri wisubije agace ka Kazinga ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uhirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze iminsi zigafashe.
Kazinga yisubijwe na M23 ahagana ku gicamunsi, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo zayo na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo.
Mu byumweru bibiri bishize ni bwo ririya huriro ryari ryafashe Kazinga n’utundi duce two muri Teritwari ya Masisi, mu mugambi wo kwisubiza agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ka Rubaya.
Amakuru avuga ko ingabo za M23 zari ziturutse mu bice bya Ndete na Gasopo bateye Kazinga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mbere y’uko haba imirwano yumvikanyemo imbunda nini n’intoya.
Kazinga yisubijwe na AFC/M23 isanzwe ibamo ibirindiro by’ingenzi biherereye muri Segiteri ya Osso Banyungu.
Aka gace aho gaherereye, gafungura inzira igana Buhimba, muri Groupement ya Waloa Yungu iherereye muri Teritwari ya Walikale, ndetse unagana muri Gatoyi mu majyepfo ya Teritwari ya Masisi.
Gufata kariya gace by’umwihariko byatumye M23 isigasira ibirindiro byayo muri mpandeshatu ihuriweho n’uduce tw’ingenzi twa Buhimba, Gatoyi na Kazinga.
Ibi biraha uriya mutwe unaheruka kwisubiza uduce twa Luke na Kasenyi ubushobozi bwo kwagurira ibikorwa byawo mu zindi Groupement zirimo iya Waloa Yungu, Waloa Uroba na Waloa Loanda zose zo muri Walikale.