Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yatanzwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko umaze igihe urimo umwuka mubi.
Ziriya mpuguke muri raporo ziheruka gusohora, zavuze ko M23 ndetse n’ihuriro AFC ibarizwamo hamaze iminsi hari umwuka mubi wakuruwe n’imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi yagiye ihabwa abantu batandukanye, ndetse n’itahuka rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC kuri ubu uri mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva mu buhungiro.
Raporo igira iti: “Umwuka mubi w’imbere wagaragaye muri AFC/M23, wakajije umurego kubera ishyirwaho ry’abayobozi imbere [muri M23] ndetse n’itangazwa ritavugwaho rumwe ry’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila ryo kugaruka mu burasirazuba bwa RDC. Izi mpagarara zongeye kubyutsa amacakubiri hagati y’udutsiko tw’amateka y’Abanyarwanda n’Abagande.”
Raporo y’Impuguke za Loni ikomeza ivuga ko “mu rwego rwo kugarura ubumwe no gushimangira inkunga kuri AFC/M23, Guverinoma y’u Rwanda irateganya guha umwanya ukomeye muri AFC/M23 Laurent Nkunda uri mu bihano na Loni.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AFC/M23, Bénjamin Mbonimpa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ibyo ziriya mpuguke zatangaje muri raporo zazo ari byo zitekerereje.
Yagize ati: “Izo raporo zirahimbwa kubera ko iyo izo mpuguke zibuze icyo zibwira abayobozi ba AFC/M23, zihimba ibinyoma zitazi ibyo abayobozi b’umuryango batekereza cyangwa uko bakora.”
Mbonimpa yunzemo ati: “Nta mwuka mubi uri mu muryango (AFC/M23), ibintu byose biragenda neza kandi buri wese akora akazi ke neza kandi akagakorana ubwitange.”