Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nta kibazo abona mu kuba u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarwanya ko atorwa muri Manda ya gatatu, kuko kuba itorwa rye ryarwanywa biri mu bigize umukino.
Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Ni ikiganiro cyibanze ku cyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo kongera kumutanga nk’umukandida kuri uyu mwanya muri OIF.
U Rwanda rukimara kumutanga, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yahise itangaza ko izatanga umukandida kuri uriya mwanya, mu rwego rwo guhangana n’u Rwanda ku ruhando rwa dipolomasi.
Kigali imaze imyaka hafi itanu idacana uwaka na Kinshasa, ndetse umwuka mubi waninjiwemo n’u Burundi bwahisemo kwifatanya na RDC.
Jeune Afrique yabajije Mushikiwabo niba adafite impungenge ko biriya bihugu byombi bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF bishobora gufata icyemezo cyo kudashyigikira kandidatire ye.
Yasubije ko “buri matora agira abayarwanya, ndetse hari abayakoresha nk’amahirwe yo kugera ku nyungu zabo za politike. Birumvikana iyi kandidatire ntivugwaho rumwe muri RDC, kandi ibyo ntibyatunguranye. Uku kuyirwanya nari nakubonye, ariko ni bimwe mu bigize umukino.”
Abajijwe niba azi ko Kinshasa yamaze gutegura uwo bazahatana, Mushikiwabo yagize Ati: “Ni byiza. Ibihugu bizabasha kwihitiramo. Mubireke bizatore! Mu byukuri ntekereza ko guhatana ari byiza kuri OIF, bizana impinduka mu muryango wacu, ni byiza. Njye nta gihunga mfite kuri iyi kandidatire ndetse n’aya matora.”
Madamu Louise Mushikiwabo yanabajijwe umubano afitanye na Leta Kinshasa, mu gihe u Rwanda akomokamo rutabanye neza na kiriya gihugu gifatwa nk’ingenzi cyane mu muryango ayoboye.
Yavuze ko “Ntabwo ari ibanga. Kuba Umunyarwanda ayoboye umuryango nka OIF ntabwo ari ibintu bishimisha abayobozi ba Congo, kandi ntacyo bintwaye. Félix Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bigize umuryango ba mbere nagendereye ubwo nari ngeze muri OIF. Nyuma twahuye inshuro nyinshi i Paris, Addis-Ababa na Washington.”
Yakomeje avuga ko “Byageze aho kuri ubu atagishaka ko duhura.”
Mushikiwabo yabajijwe niba iyi ari yo mpamvu adaherutse gusura RDC, avuga ko impamvu adasura iki gihugu ari uko nta butumire ahabwa.
Ati: “Ni ukubera ko ubutegetsi bwa Kinshasa butantumira. Abanye-Congo nibantumira nzajyayo. Nzi uburyo RDC ari ingenzi ku muryango wacu. Ndetse ni kimwe mu bihugu byungukira cyane muri gahunda zishyirwa mu bikorwa na OIF, mu bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa uburezi, umuco, amahoro no guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”
Yunzemo Ati: “Umuryango Panzi uyoborwa na Denis Mukwege, washinzwe mu 2020 nk’imwe muri gahunda zigize umushinga ‘La Francophonie avec Elles’. Ku bw’ibyo mfata RDC nk’umunyamuryango w’ingenzi ugomba kugira uburenganzira n’ijambo mu muryango. Ariko ibihugu biramutse bivanze ibibazo bifitanye n’ibindi mu mikorere y’imiryango ihuza ibihugu, ntaho twagera.”


