Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko mu bice umutwe wa M23 ugenzura haba hari abarwanyi ba FDLR bahaba, igaragaza ko ibyo bidashoboka bitewe n’uko abarwanyi b’uriya mutwe bamaze kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Ni ikiganiro cyakurikiye amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye mu cyumweru gishize, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imwe mu ngingo ikubiye muri aya masezerano ni uko Leta ya RDC igomba gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR, bigakurikirwa no gukuraho “ingamba z’ubwirinzi” ku ruhande rw’u Rwanda.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko byanga bikunze uriya mutwe ugomba gusenywa, bijyanye no kuba Leta ya RDC na yo yemera ko uteje ikibazo; n’ubwo ku rundi ruhande yawinjije mu ngabo zayo.
Yagize ati: “FDLR ni ingabo zishyigikiwe na Guverinoma ya Congo, ndetse yemwe zinjijwe no muri FARDC. Yemwe na raporo za Loni zirabivuga. U Rwanda rero si rwo rwonyine rubivuga…ni ngombwa gusenya FDLR. Guverinoma ya RDC yemera ko FDLR ari ikibazo gikwiye gusenywa, ibizaba inzira yo gukuraho ingamba zacu z’ubwirinzi.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe icyakora yanyomoje iby’uko abarwanyi ba FDLR baba bari mu bice bigenzurwa na M23 nk’uko amakuru abivuga, by’umwihariko mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ati: “FDLR ntiziri mu matware ya M23, kubera ko FDLR zinjijwe mu gisirikare cya Congo ndetse zikaba zikorana n’ingabo za Congo.”
“Ni gute wavuga ko FDLR iri mu bice bigenzurwa na M23? FDLR zikorana na FARDC. Ese FARDC iri mu bice bigenzurwa na M23? Impamvu ni uko FDLR yinjijwe muri FARDC kandi barakorana. Rero kuvuga ngo FDLR iri mu bice bigenzurwa na M23, sinsobanukirwa neza ibyo muvuga.”
Abajijwe aho FDLR yaba iherereye, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko ako ari akazi katareba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ko ahubwo ibyo bizamenywa n’urwego mpuzabikorwa ruhuriweho n’abashinzwe ubutasi mu ngabo z’u Rwanda n’iza RDC.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, aheruka gutangaza ko FDLR ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 7,000 na 10,000; bakaba bari mu bice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo, ndetse no mu ishyamba rya Kibira ryo mu Burundi.


