Muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) hamaze iminsi habera imishyikirano yahuje abahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23, ingabo za Leta n’izo mu mutwe woherejwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF.
Imishyikirano ya mbere yahuje izi mpande zose, hiyongereyemo n’urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mipaka (EJVM) n’urwego ruhuriweho n’u Rwanda na RDC ruyoborwa na General w’umunya-Angola, yabaye tariki ya 12 Ukuboza 2022, iya kabiri iba tariki ya 22.
Nk’uko byatangajwe kenshi, hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC, ntabwo ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa bwa EAC muri iki gihugu kiri mu burengerazuba, ahubwo zasabwe kujya kurindira umutekano hafi yo ku mbibi.
Gusa ariko, muri iyi mishyikirano hagaragaye umusirikare wambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda (guhera hasi kuzamura kugera ku ngofero), iriho ibendera ry’iki gihugu.
Ifoto ya mbere yagiye hanze tariki ya 12 Ukuboza, yagaragaje uyu musirikare ari ku ruhande rw’ibumoso rwa Komanda w’ingabo ziri muri EACRF, Lieutenant General Jeff Nyagah, ufite ibiro bikuru mu mujyi wa Goma.
Indi foto igaragaza uyu musirikare ari mu muhango wabaye tariki ya 23 Ukuboza wo gutangaza ko abarwanyi ba M23 bari bafite ibirindiro muri gurupoma ya Kibumba, bagiye gusubira inyuma.

Impamvu y’uyu musirikare mu mishyikirano ya Kibumba
Nk’uko bigaragara neza ku ifoto ya mbere, uyu musirikare yambaye ikirango cya EACRF ku kuboko kw’iburyo, nk’abandi basirikare b’Abanyakenya ndetse n’abo mu bindi bihugu birimo RDC.
Umusirikare w’u Rwanda yagiye muri Kibumba hashingiwe ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC tariki ya 7 Ugushyingo 2022 ubwo bahuriraga mu Misiri. Ni mu gihe bari bitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku mihindagurikire y’ibihe.
Icyo gihe, abakuru b’ibihugu bya EAC bemenyeshejwe ko Komanda wa EACRF, ari we Lt Gen. Nyagah, yamaze gutangira akazi, kandi ko buri gihugu kiri muri uyu muryango kigomba kohereza umusirikare ugihagararira mu miyoborere y’uyu mutwe.
Uyu mwanzuro ugira uti: “Inama yemeje ko buri gihugu kiri mu muryango kizohereza ofisiye ugihagararira ku biro bikuru by’ingabo kugira ngo afashe Command Centre y’akarere.”
Ni muri uru rwego uyu musirikare agaragaza mu bikorwa by’ubuyobozi bwa EACRF, kimwe n’abandi bo mu bihugu bigize EAC.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?EAC-yemeje-ko-buri-gihugu-kiyigize-kizohereza-ofisiye-i-Goma-uzaba-mu-buyobozi



