Abaturage b’i Burundi batuye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda by’umwihariko bakaba bafite abavandimwe batuye hakurya, baravuga ko babayeho mu bwoba kubera kumvirizwa n’abarimo abasirikare barunzwe mu duce batuyemo.
Abafite iki kibazo ni abatuye mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda.
Aba bavuga ko hashize iminsi Leta y’u Burundi yararunze Imbonerakure nyinshi (umutwe witwara gisirikare ugizwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi), abahoze mu gisirikare cy’u Burundi ndetse n’abasirikare mu ishyamba rya Murehe.
Iri shyamba risanzwe rihana imbibi n’u Rwanda, by’umwihariko ku gice giherereyemo ibiyaga bya Rweru na Cyohoha mu karere ka Bugesera.
Imbonerakure n’abademobe u Burundi bwaryoherejemo ni abo bwagiye ngo butoragura mu ntara za Kirundo, Muyinga Karusi.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru SOS Médias bakibwiye ko babayeho mu cyoba, kuko “nk’umuntu ufite mwene wabo uri hakurya (mu Rwanda) agekekwaho kumuvigisha kuri Telefoni, ahita atabwa muri yombi.”
U Burundi bashyize abarimo Imbonerakure mu ishyamba rya Murehe nyuma y’iminsi mike bunohereje abandi benshi mu ishyamba rya Kibira ryo mu ntara ya Cibitoke na ryo rihana imbibi n’u Rwanda.
U Burundi bukomeje kubikora mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati yarwo n’u Rwanda.
Ibintu byabaye bibi kurushaho kuva ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yatangarizaga i Kinshasa ko we na RDC basangiye umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kinshasa na Gitega bombi bashinja u Rwanda guha ubufasha imitwe ya M23 na RED-Tabara irwanya ubutegetsi bwabo; ibyo rwakunze kugaragaza nk’ibinyoma.


