Inzego z’ubutasi z’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi bikorera mu bihugu bya Syria na Iraq zikomeje gucungira hafi u Burusiya, kubera drones z’ubutasi bukomeje guha Syria.
Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bufaransa (DRM) bwatangaje ko bufite amakuru y’uko mu minsi iri imbere u Burusiya buzohereza drones icyenda ku birindiro bya gisirikare bya Hmeimim busanzwe bugenzura muri Syria.
Amakuru avuga ko u Bufaransa ari kimwe mu bihugu bisanzwe bifite ingabo muri Iraq na Syria biri gucungira hafi u Burusiya.
Amashusho yahererekanyijwe hagati y’inzego z’ubutasi z’ibyo bihugu yerekana indege rutura ya Antonov-124 yakozwe n’uruganda Volga-Dnepr rwo mu Burusiya yuzuye ibikoresho bya gisirikare birimo za drones z’intambara, ibikoresho by’itumanaho ndetse n’amasasu iparitse ku kibuga cy’indege cya Rostovon-Don.
Bivugwa ko ibi bikoresho u Burusiya buteganya kubyohereza muri Syria.
Drones zo mu bwoko bwa Forpost-Ms ni zo u Burusiya buteganya kohereza muri Syria.
Izi drones mu busanzwe zikorerwa mu Burusiya ariko ku ruhushya rw’uruganda Israel Aerospace Industries rwo muri Israel.
Kuri ubu hari impungenge z’uko izi drones zishobora kwifashishwa n’ibihugu by’incuti za Iran [harimo u Burusiya na Syria] mu kugaba ibitero kuri Israel, mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Hamas bahanganye.
Intelligence Online yatangaje ko kohereza ziriya drones muri Syria byateye ubwoba Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Israel (Aman). Uru rwego rusa n’urwacitse intege nyuma y’ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira Hamas yagabye kuri Israel.
Amakuru avuga ko inzego z’ubutasi za Israel zimaze igihe zigerageza kumvisha u Burusiya ko butagomba kohereza ziriya drones muri Syria, gusa ubushobozi bwo guhagarika iyi gahunda buyibana buke.
Ni nyuma y’igihe umubano w’ibihugu byombi warajemo igitotsi, ndetse amasezerano yiswe ayo “gucubya amakimbirane” ibihugu byombi byasinyiye muri Syria mu myaka yashize asa n’aho ntacyo akimaze.


