Icyumweru kigiye gushira umurambo wa Kasango utarashyingurwa, umuryango wananiwe kumvikana

Umurambo w’umunyamategeko wo muri Uganda, Robert Aldridge Kasango (Bob Kasango) wapfiriye muri gereza, ugiye kumara icyumweru utarashyingurwa bitewe n’ubwumvikane bwabuze hagati y’abagize umuryango we.

Uyu murambo wagombaga gushyingurwa tariki ya 2 Werurwe 2021 nyuma ya misa yo kuwusezeraho yabereye muri Kiliziya Katedarali ya All Saints iri mu mujyi wa Kampala.

Gusa ubwo wasohorwaga muri kiliziya, nyina wa Kasango witwa Rose Kabise n’abari bamushyigikiye bashatse kujya kuwushyingura iwabo mu Karere ka Tororo kari mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe umuhungu wa nyakwigendera, nyina ndetse n’ab’abari babashyigikiye bashakaga kumushyingura iwe mu Karere ka Fort Portal kari mu burengerazuba.

Soma inkuru irambuye hano https://bwiza.com/?Abagize-umuryango-barwaniye-umurambo-wa-Kasango-rubura-gica

Umunyamakuru Andrew Mwenda wari inshuti magara ya Kasango, tariki ya 5 Werurwe 2021 yatangaje ko umurambo utarashyingurwa, umuryango ukaba ucyumvikana ku hantu ugomba gushyingurwa.

Yagize ati: “Ndamenyesha inshuti, abavandimwe, abakwe n’abifuza ibyiza kuri Bob Kasango ko gahunda yo kumushyingura yasubitswe by’agateganyo kugira ngo umuryango we wumvikane neza aho agomba kuruhukira.”

Ubwumvikane bw’uyu muryango bushingiye ku kutemeranya n’ibiteganywa n’umuco gakondo, aho abenshi bahamya ko icyo Rose Kabise atsimbarayeho ari uko “umuco uvuga ko umurambo w’umuntu ushyingurwa ku butaka bwa gakondo”, umwuzukuru we n’umukazana bakabitera utwatsi.

Bob Kasango yapfuye tariki ya 27 Gashyantare 2021, azize indwara y’umutima. Yari afite imyaka 46 y’amavuko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *