Ifad iravuga ko Guma mu Rugo izagira ingaruka mbi ku buhinzi

Perizida wa Ifad, Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi, Gilbert Houngbo yatangaje ko gahunda ya guma mu rugo izagira ingaruka mbi ku buhinzi buciriritse.

Gilbert, avuga ko ibihugu bikomeje gahunda ya guma mu rugo no gufunga imipaka kubera icyorezo cya Covid 19 byazateza ubukene by’umwihariko ku bantu bahinga ku buso buto bw’ubutaka, avuga ko ibihugu byareba ubundi buryo bikoresha mu kugabanya ikwirakwira rya Covid 19.

Ati “mu gihe ibihugu bifunze imipaka yabyo cyangwa bihisemo kudatwara ibiribwa, bivuze ko mu byinjiraga mu gihugu n’ibiribwa bitazahagera.”

Ibi Dr Houngbo yabivuze mu gice cy’ibibazo n’ibisubizo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyateguwe na Fondasiyo ya Thomson Reuters ikorana na Ifad mu bijyanye no kurwanya icyorezo cya Covid 19.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta bura ry’ibyo kurya rihari ariko ko mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byakomeza umwanzuro wo gukumira ibiribwa bijya mu bindi bihugu hari ibihugu bizabura ibyo kurya bihagije, kandi ko abantu bakennye bo mu byaro ari bo bagomba kubanza kwitabwaho.

Yagize ati “Tugomba kumenya neza niba nta bakene bo mu cyaro bari kugirwaho ingaruka n’icyorezo. Abahinzi bagomba kwirinda guhinga igihingwa kimwe ku buryo haboneka byibura ubwoko bubiri cyangwa butatu, bimwe bikaba ngandurarugo ibindi bikabyara amafaranga.”

Yongoyeho kandi ko Ifad izagira icyo ikora mu gihe icyorezo cyazagira ingaruka ku bahinzi bariritse haba mu bukungu no mu mibereho. Kugeza ubu ibihugu bigera kuri 70 byamaze gusaba ko hakomeza umushinga wo gufasha abagizweho ingaruka na coronavirusi.

Icyorezo cya Covid 19 cyagize ingaruka ku nzego nyinshi z’ubuzima n’ubuhinzi burimo bityo abahinzi na bo bagomba kugerageza guhangana na zo. Ku bijyanye n’ikiza cy’inzige na cyo cyashegeshe ubuhinzi, Dr Houngbo yagize ati “gutera kw’inzige byagize ingaruka ku buhinzi bwo muri Afurika y’Uburasirazuba kandi na cyo ni ikibazo kireba ibiribwa. Guverinoma zikwiye gufasha abahinzi kwiyubaka kubera icyo kibazo bahuye na cyo.”

Ku bijyanye nuko abahinzi bo mu cyaro usanga badahinga kijyambere, Dr Houngbo yasabye za guverinoma gufasha abahinzi bahinga ku buso buto bw’ubutaka kandi bakennye zikabashyiriraho uburyo bwo kubona telefone zigezweho kuko zabafasha kwiga uko bahinga bijyanye n’igihe zikanabahuza n’abaguzi b’ibyo bahinga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *