IMG-20260113-WA0034

Ifoto y’umu-Rayon wiyahuye igiye kumanikwa mu biro by’iyi kipe

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, yatangaje ko ifoto ya Nizeyimana Alexandre, umufana w’iyi kipe uherutse kwiyahura nyuma yo gutsindwa na APR FC, igiye kumanikwa mu biro bya Rayon Sports mu rwego rwo kumwibuka no guha agaciro urukundo rudasanzwe yari afitiye iyi kipe.

Abafana ba Rayon Sports barimo Perezida wabo Muhawenimana Claude, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu guherekeza mu cyubahiro Nizeyimana Alexandre w’imyaka 26, uherutse kwitaba Imana nyuma yo kwiyahura, bikekwa ko byatewe n’agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana.

Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, mu Karere ka Kayonza aho nyakwigendera yari atuye. Nizeyimana yavukiye mu Karere ka Muhanga, ariko yari amaze igihe aba i Kayonza aho yari yaragiye gufasha mu kurinda ibikorwa by’ubwubatsi bya mwenewabo.

Ibyago bye byabaye nyuma y’umukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, warangiye Murera itsinzwe ibitego 4-1. Uwo mukino wababaje cyane abafana ba Rayon Sports, cyane ko bari bawitezeho byinshi nyuma yo kwiyongeramo abakinnyi bashya.

Amakuru avuga ko Nizeyimana yari yavuye i Kayonza ajya kureba uwo mukino yishimiye ikipe ye, anambaye amarangi yayo. Nyuma y’ayo marushanwa, ngo ntiyabashije kwihanganira igihombo cy’ikipe afana, biza gukekwa ko yiyahuye.

Abo mu muryango we, barimo se umubyara, bagaragaje ko Nizeyimana yari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports kuva akiri muto, ku buryo gutsindwa kwayo byajyaga bimugiraho ingaruka zikomeye ku marangamutima.

Mu butumwa yatangiye mu izina ry’ubuyobozi bwa Rayon Sports, Muhawenimana Claude yavuze ko nyakwigendera yari umufana w’inyangamugayo, uzwiho gukunda kwambara no kwisiga amarangi y’iyi kipe. Yavuze ko bazakomeza kumwibuka nk’umwe mu bakundaga Rayon Sports by’ukuri, asaba abafana kwirinda gukabya amarangamutima cyane cyane mu bihe ikipe itsinzwe.

Yanatangaje kandi ko Rayon Sports iri guteganya gushyiraho serivisi ya Call Center, izajya ifasha abafana bagize ibibazo by’amarangamutima cyangwa izindi ngorane, bagahabwa ubufasha bukwiye mu gihe babukeneye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *