Mu kiganiro na France 24 ku bijyanye n’amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo kuganirwaho muri iki gihe hagati ya Amerika, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’u Rwanda, Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, yashatse guhumuriza abumva bitandukanye aya masezerano.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba aya masezerano azahesha Amerika kugera ku mabuye y’agaciro ya RDC, Boulos yasubije ati: “Ntabwo nakoresha ayo magambo”.
Inyuma y’iyo mvugo yitondewe ariko, impinduka nyamukuru mu bya geo-economique ziregereje.
Amerika irimo kuganira ku bufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bw’ibihugu bitatu bugamije kuzayihesha amabuye y’agaciro nka cobalt, lithium, cuivre, coltan, y’ingenzi mu ikoranabuhanga n’inganda.
DRC, yihariye ibice birenga 60% bya cobalt yose yo ku Isi, aho bivugwa ko ari na yo shingiro ry’aya masezerano.
U Rwanda, ntirufite amabuye angana gutyo ariko rutanga uburyo bw’ibikoresho no gusoresha bifatwa nk’ibitekanye, byagira uruhare runini mu gutunganya no kohereza ibicuruzwa hanze.
Nk’uko Massad Boulos abitangaza, ngo amasosiyete y’Abanyamerika azabigiramo uruhare azasabwa kubahiriza amategeko ya Congo ndetse na Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’imisoro, kurengera ibidukikije, ndetse no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Yagize ati: “Iri ni ishoramari rirambye”, yongeraho ko amasosiyete menshi y’Abanyamerika ubu ari mu biganiro na guverinoma z’u Rwanda na DRC. Yemeje ko aya masosiyete “azashora imari mu burasirazuba bwa DRC no mu Rwanda” mu rwego rwo guhuza ubukungu mu karere.
Ariko, ku basesenguzi benshi b’Abanyekongo, mu by’ukuri ngo ubwo bufatanye bwa DRC n’u Rwanda nibwo butera impungenge zikomeye nk’uko bitangazwa na Actualite.cd.
I Kinshasa, bivugwa ko humvikanye amajwi yamagana aya masezerano bavuga ko adashyize mu gaciro aho DRC izajya icukura amabuye mu gihe u Rwanda ruzajya rusarura inyungu zo kuyatunganya.
Massad Boulos avuga ko: “Igice cyo gutunganya ayo mabuye y’agaciro kizakorerwa mu Rwanda.” Mu yandi magambo, ngo igice cyo kongerera agaciro amabuye kizahabwa Kigali, bashinja kugirana isano n’inyeshyamba za M23 zigaruriye igice kinini mu burasirazuba bw’igihugu.
Amasezerano y’Abanyamerika yo gukorera mu mucyo ntabwo ahagije kugirango akureho amakenga nk’uko bamwe mu Banyekongo bavuga.
Massad Boulos yasobanuye ko ayo masezerano azashyirwaho umukono muri White House n’abakuru b’ibihugu, azashyirwa ahagaragara, kandi agatangazwa ku mugaragaro.


